Guverinoma Ya Congo-Kinshasa Yamaganye Ibivugwa Kuri Polisi Y’u Rwanda

Patrick Muyaya Katembwe uvugira Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo yaraye akoresheje ikiganiro n’abanyamakuru ari kumwe n’Umuvugizi  wa Polisi ya kiriya gihugu yamagana abatangije imyigaragambyo i Goma yamaganaga Polisi y’u Rwanda ngo iteganya kuzahashinga ibirindiro.

Muyaya yavuze ko abatangije iriya myigaragambyo bakoze ikosa rikomeye ryatumye hari abahaburira ubuzima, abandi barakomereka ndetse n’ibintu byinshi birangirika.

Ku rukuta rwe rwa Twitter handitse ko ibyaraye bibereye i Goma ari ikimenyetso gikomeye cyerekana ko ibihuha bicishijwe mu mbuga nkoranyambaga bishobora gukora ishyano.

Ati: “ Nta foto, nta shusho…nta kintu na kimwe cyerekana ko abapolisi b’u Rwanda bari cyangwa bazajya i Goma.Ibyo mwabonye i Goma kuri uyu wa Mbere ni umusaruro wo kumva amabwire avugwa n’abanyapolitiki bakoresha abantu mu nyungu zabo.”

- Kwmamaza -
Patrick Muyaya Katembwe uvugira Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo

Gukoresha abaturage mu  nyungu za Politiki nibwo Bwana Patrick Muyaya Katembwe yise Manipulation Politique.

Avuga ko muri iki gihe ari ngombwa ko abantu birinda ibihuha biciye kuri murandasi kuko ngo birasenya.

Ikiganiro Bwana Muyaya yatanze yari ari kumwe n’Umuvugizi wa Polisi ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo n’Umuvugizi w’ingabo za kiriya gihugu.

Kuri uyu wa Mbere tariki 20, Ukuboza, 2021 nibwo  abatuye Umujyi wa Goma bazindukiye mu myigaragambyo bavuga ko badashaka ko hari itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bazakandagira ku butaka bwabo baje mu kuhabungabunga umutekano.

Hari inyandiko zazindutse zikwirakwizwa mu Mujyi wa Goma zisaba abaturage kutitabira akazi, ahubwo bakazinduka bamagana igitekerezo cy’uko abapolisi b’u Rwanda bazajya muri uriya mujyi.

N’ubwo abigaragambya bavuga ko bamagana Polisi y’u Rwanda, Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo witwa Gen Amuli Bahigwa yahaye ikiganiro itangazamakuru avuga ko ariya makuru atari yo.

Kuri uyu wa Mbere i Goma ibintu byari bimeze nabi

Uyu mupolisi mukuru yagize ati: “ Nta mupolisi w’u Rwanda uri ku butaka bwacu. Abantu bagomba kumenya ko Polisi y’iki gihugu ifite ubushobozi bwo kurinda abagituye.”

Ubu butumwa yabutangarije mu kiganiro yatanze ku wa Gatandatu tariki 18, Ukuboza, 2021.

Dieudonné Amuli Bahigwa  yavuze ko nta bushobozi ubwo ari bwo bwose bwo kwemerera indi Polisi kwinjira muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Ubwo aheruka mu Rwanda uyu mupolisi mukuru yari yaje kuganira na mugenzi we uyobora Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza ku mikoranire hagati ya za Polisi zo mu Karere ibihugu byombi biherereyemo.

Polisi zo muri aka karere zihuriye mu kitwa l’EAPCCO (Coopération régionale des chefs de police de l’Afrique centrale).

Nawe yavuze ko bibabaje kuba ‘hari abantu’ bakoresha imbuga nkoranyambaga bagashyushya imitwe babeshya ko hari itsinda ry’Abapolisi bo mu Rwanda bazajya i Goma.

Icyakora Polisi y’u Rwanda n’iya Repubulika ya Demukarasi ya Demukarasi ya Congo ziherutse gusinya tariki 13, Ukuboza, 2021 yavugaga ko izi nzego zombi zigomba gukorana kugira ngo zirinde imipaka ya ihuza ibihugu byombi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version