Donald Trump yanditse kuri Truth Social( ni urubuga nkoranyambaga rwe ku giti cye) ko igihe kigeze ngo Iran ikamanike amaboko imbere ya Israel kandi ko ikwiye kubikora nta yandi mananiza.
Ibi abitangaje nyuma y’uko avuye igitaraganya mu Nama yari yamuhuje na bagenzi be bayobora ibihugu bigize G7 yaberaga muri Canada, agataha i Washington ku mpamvu atahise atangaza, ariko bikekwa ko zirebana n’intambara iri hagati ya Iran na Israel.
Perezida wa Amerika avuga ko Israel na Amerika bitaragira igitekerezo cyo kwica Umuyobozi w’ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei.
Ati:” Kugeza ubu, nta cyemezo cyo kumwica kirafatwa.”
CBS itangaza ko hari amakuru yizewe ivana i Washington avuga ko Amerika iri guteganya gutangira kwifatanya na Israel mu bitero iri kugaba kuri Iran.
Uruhande rwa Iran ariko ntirukangwa n’ibitero bya Israel cyangwa ubufatanye yagirana na Amerika.
Khamenei yanditse ati: ” Nta mbabazi tuzaha ab’i Siyoni”
Ibihugu bikize bigize G7 bivuga ko ibiri kubera muri iriya ntambara bigamije gukuraho ubutegetsi bwa Iran muri iki gihe, uruhande rubibona gutyo rukaba ruhagarariwe n’Ubufaransa.
Ubudage bwo buvuga ko ibyo Israel iri gukorera muri Iran ari bibi, bikwiye guhagarara.
Ibivugwa mu bubanyi n’amahanga ariko ntibibuza ko buri ruhande ruri kurasa urwo bihanganye.
BBC ivuga ko uko ibintu byifashe kugeza ubu, bigaragaza ko Iran ari yo iri kuhababarira cyane.
Batanga urugero rw’uko abaturage bananiwe kumenya aho bahungira ibisasu by’indege za Israel cyane cyane ko igisirikare cy’iki gihugu gikomeje kubasaba guhunga bigishoboka.
Nyuma y’ibitero bya missiles ballistiques za Iran byasenye kandi bikica benshi mu batuye Haifa na Tel Aviv, Israel yasabye abatuye Umurwa mukuru wa Iran, Teheran, gushaka aho bahungira hakiri kare.
Bisa n’aho Israel iri gutegura ibitero simusiga muri uyu murwa mukuru utuwe n’abaturage Miliyoni zirenga 16.8.
Niwo mujyi wa kabiri utuwe cyane mu Burasirazuba bwo Hagati nyuma ya Cairo mu Misiri.
Ubutumwa bwa Israel bwo gusaba abantu kuva muri Teheran bwacishijwe kuri X buragira buti: ” Baturage ba Teheran, ku bw’ubuzima bwanyu, turabasaba kuva mu turere 18 twose twa Teheran”.
Nyuma y’uwo muburo, hari ibisasu byatangiye kuharaswa, bikaba byibanze ku ruganda rwa Iran rukora missiles rwubatswe i Hojir mu nkengero za Tehran.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu hari amakuru avuga ko hari ibindi bisasu byaguye kuri Kaminuza yitwa Imam Hossein University, ikaba ikorana n’Umutwe w’ingabo zidasanzwe za Iran zitwa Iran Revolutionary Guards.
Mu kwihimura, Iran nayo ikomeje kurasa missiles muri Israel ndetse kuri uyu wa Kabiri harashwe izigera kuri 30 zigwa rwagati muri iki gihugu.
Bivugwa ko ntawe zahitanye, ariko uruhande rwa Iran rwo ntacyo rurabitangazaho.
Mu gihe ibintu bimeze gutyo, Iran ivuga ko idatewe ubwoba n’ibyo Amerika iyikangisha, Ayatollah Ali Khamenei akavuga ko igihugu cye kitazaha agahenge Israel kandi ko niba ari intambara bazayirwana.
Trump we avuga ko uyu mugabo ashatse yamanika amaboko kuko bazi aho yihishe, kandi bashobora kumuhitana igihe cyose babishakira, gusa ngo icyo gihe ntikiragera.