Trump Yazinze Utwe Ava Muri White House

Mu masaha ya nyuma ya Saa sita kuri uyu wa Gatatu nibwo  Donald Trump wari umaze imyaka ine ayobora Leta zunze ubumwe z’Amerika yazinze ibye ava mu ngoro y’Umukuru wa USA yitwa White House.

Yahise agana ahitwa Joint Base Andrews afata kajugujugu igendamo Umukuru wa USA yitwa Marine One yerekeza iwe.

Yari ari kumwe n’umugore we Melanie Trump.

Donald Trump yabwiye abanyamakuru ko kuba yarayoboye USA ari ikintu cy’agaciro kandi ko byamubereye byiza.

- Advertisement -

Biteganyijwe ko hari ijambo ari bugeze ku baturage nagera ku kigo cya gisirikare kiri Maryland.

Kuba Perezida Donald Trump atari bwitabire irahira rya mugenzi we ni ikibazo.

Ni ubwa mbere mu myaka 150 ishize Umukuru w’Igihugu wa USA atitabira irahira rya mugenzi.

Hari abahanga bamwe bavuga ko bidatinze Donald Trump azongera kwiyamamariza kuyobora USA.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version