Trump Yiyemeje Ko Icyo Kwirukana Abimukira Cyihutirwa

Mu kurahira kwe Perezida w’Amerika Donald Trump, yiyemeje ko kwirukana abimukira bari muri Amerika badafite ibyangombwa byo kuhaba biri mu byihutirwa.

Trump yarahiriye mu nzu kubera ubukonje bwinshi, arahira afashe kuri Bibiliya, imbere y’abanyacyubahiro batandukanye barimo abigeze kuyobora Amerika bakiriho, abayobozi b’amadini, ibyamamare bitandukanye, abo mu muryango we n’abandi.

Mu ijambo ryo kurahira yavuze ko agiye kongera ingufu mu kubyaza umusaruro ibikomoka kuri petelori no gushyigikira indi mishinga ituma Amerika yongera gusubirana umwanya wayo wo kuba igihugu cya mbere gikize kandi gikomeye ku isi.

Trump ati: “ Tuzongera tube igihugu gikize, kandi zahabu dufite munsi y’ibirenge byacu ni yo izabidufashamo. Tugiye gucukura, dukomeze ducukure nta guhagarara”.

- Kwmamaza -

Yizeje abantu ko azahita atangira guca imisoro ibihugu by’amahanga hagamijwe kugira ngo abaturage ba Amerika bakire koko.

Uyobora Amerika yavuze ko mu buryo bwihutirwa azavugurura ‘système’ y’ubucuruzi mu rwego rwo kurinda imiryango n’abakozi b’Abanyamerika.

Yemeza ko azashyiraho imisoro n’amahoro kuri za gasutamo ku bihugu by’amahanga agamije kuzamura ubukire bw’Abanyamerika.

Perezida Trump kandi yavuze ko hagiye kuvugururwa amategeko n’urwego rw’ubutabera mu mijyi y’Amerika ndetse no bice by’icyaro.

Yavuze ko agiye kwirukana abimukira bose bari muri Amerika ariko badafite ibyangombwa bibemerera kuhaba kandi ngo babarirwa mu mamiliyoni n’amamiliyoni, akavuga ko binjiye muri Amerika ari benshi.

Perezida Donald Trump yagarutse ku biherutse kumubaho ubwo yaraswaga, agakomereka ku gutwi, avuga ko Imana yamutabaye kubera impamvu.

Ati: “Ubuzima bwanjye bwatabawe kubera impamvu. Natabawe n’Imana yacu ishaka ko Leta zunze ubumwe z’Amerika zongera kubona gukomera zahoranye”.

Perezida Donald Trump yijeje ko ibihe byiza bishya bya Amerika bitangiye kandi ko intego ye ari ukongera kugarurira abaturage ba Amerika icyizere, ubukire n’ibindi.

Kuri we gusubira inyuma kwa Amerika, kwararangiye, akemeza ko Amerika igiye gutanga icyizere, ubukire, demokarasi n’ubwisanzure ku baturage bayo n’ahandi ku isi.

Icyakora Trump afite amadosiye aremereye amutegereje ku meza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version