Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo Felix Tshisekedi yakiriye mu Biro bye umuyobozi w’Ikigo nyafurika gishinzwe kurwanya ibyorezo witwa Jean Kaseya baganira uko inkingo z’ubushita bw’inkende zagezwa mu gihugu cye.
Hagati aho Jean Kaseya yatangarije kuri X ko Guverinoma ya Repubulika yemeye guha ikigo ayobora miliyoni $10 zo kuzafasha mu gushaka no gukwirakwiza inkingo haba mu gihugu cye cyangwa ahandi muri Afurika.
Repubulika ya Demukarasi ya Congo niyo yayogojwe n’ubushita bw’inkende kurusha ibindi bihugu byose ku isi.
Abantu babarirwa muri magana bumaze kubahitana.
Ibindi bihugu iyi ndwara yagezemo mu Burundi, Cameroon, Congo, Ghana, Liberia, Nigeria, Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Afurika y’Epfo, Uganda no muri Kenya.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima, OMS/WHO risaba ibihugu byose guhaguruka bikambarira guhangana n’iyi ndwara.
Iyi mpuruza u Rwanda rwayumvise vuba kuko ubuyobozi mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima, RBC, bwemeza ko hari ingamba zifatika zafashwe mu rwego rwo kurinda ko abantu banduzanya.
Mu Mujyi wa Kigali, nk’ahantu hahurira abantu benshi, haherutse gutangazwa ingamba z’uko ahantu hose hahurira abantu benshi hagomba gushyirwa ubukarabiro.
Abahagana bagomba gukaraba intoki mu rwego rwo gukura imyanda iri mu biganza byabo ishobora kuba indiri ya virusi zirimo n’izitera ubushita bw’inkende.
Ingamba nk’izi zari zarafashwe mu mwaka wa 2021 kugeza mu ntangiriro za 2023 ubwo COVID-19 yari ikiri nyinshi mu baturage.
Ubushita bw’inkende bwandurira mu guhuza imibiri hagati y’uwanduye n’utaranduye, umwe akaba yasiga undi amatembabuzi cyane cyane ava mu mibonano mpuzabitsina.
Ibi bivuze ko n’abashakanye bashobora kwanduzanya umwe abaye yaranduye binyuze mu buryo runaka.
Ikindi ni uko niba gukaraba intoki ari uburyo bwo kwisukura kugira ngo virusi ziri mu biganza ziveho, ku rundi ruhande, bivuze ko gusuhuzanya mu biganza cyangwa gusomana nabyo bishobora kwanduza abantu.
Mu Rwanda hamaze gutangazwa ku mugaragaro ko abantu bane ari bo banduye ubushita bw’inkende ariko babiri barabuvurwa burakira.
Abandi nabo RBC ivuga ko bitaweho.
Niba inkingo z’iyi ndwara zitabonetse mu buryo bwihuse izaba ikibazo ku isi kuko mu bantu 100 yafashe, iba ishobora kwicamo abantu 10.