Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Tshisekedi Ashinja Ruto Kubangamira Amasezerano Y’Amahoro Ya Nairobi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Tshisekedi Ashinja Ruto Kubangamira Amasezerano Y’Amahoro Ya Nairobi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 July 2024 8:37 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida wa Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo Felix Tshisekedi avuga ko mugenzi we uyobora Kenya yatumye iyubahirizwa ry’amasezerano y’amahoro ya Nairobi yari agamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bw’igihugu cye, ricumbagira.

Yemeza ko uwashaka yavuga ko ayo masezerano yapfuye, ahubwo ibiri amambu ngo akiri mazima ni aya Luanda muri Angola ayobowe na Perezida João Lourenço.

Tshisekedi aherutse kubivugira mu kiganiro yahaye abari bitabiriye inama yiteguwe n’Ikigo Brookings Africa Security Initiative and Africa Growth Initiative.

Yagize ati: “ Ubusanzwe hari amasezerano abiri: hari aya Nairobi afite umuhuza witwa uhuru Kenyatta, atarakomeje ngo atere imbere ndetse sinabura no kuvuga ko asa nayapfuye, hakaba n’amasezerano ya Luanda navuga ko yo agifite agaciro. Aya Nairobi yacunzwe nabi na Perezida Ruto kuko yahisemo gufata uruhande rw’u Rwanda”.

Ntiyeruye ngo avuge byinshi kubyo avuga ko Kenya ihengamiyemo u Rwanda ariko bisa n’aho yashakaga kugaruka kubyo Ruto yigeze kubwira Jeune Afrique by’uko ikibazo cya M23 kidakwiye kubazwa u Rwanda kuko n’abayobozi ba DRC bemera ko abagize uyu mutwe ari abaturage b’iki gihugu.

Perezida Ruto yanzuye ko niba Repubulika ya Demukarasi ya Congo yemera ko abo barwanyi ari abaturage bayo, ntaho u Rwanda rwari rukwiye kubyinjizwamo.

Umubano wa Kenya na Repubulika ya Demukarasi ya Congo si mwiza kuko Kinshasa yamaze guhamagaza uyihagarariye i Nairobi bikorwa nyuma gato y’uko muri uyu murwa mu Ukuboza, 2023, habereye inama yateguwe n’abayobozi ba M23 bagafatanya na Corneille Nangaa mu gushinga icyo bise Alliance Fleuve Congo, AFC.

Perezida wa Congo avuga ko amasezerano aha agaciro ari ayasinyiwe muri Luanda, akemeza ko ari yo azatanga umuti urambye.

Uko bigaragara umubano mubi ntabwo Kinshasa iwufitanye na Kenya gusa ahubwo bisa n’aho ari n’ibihugu hafi ya byose bigize Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, EAC.

u Rwanda, Kenya na Uganda ni ibihugu DRC itishimira mu mibanire yayo na EAC, ahubwo ikaba yarahisemo gukorana n’Uburundi na Tanzania mu rugero runaka.

I Kinshasa bavuga ko berekeje amaso mu Muryango w’ubukungu bw’Afurika y’Amajyepfo, SADC, Angola ikaba kimwe muri ibyo bihugu.

Mu gihe hari ibibazo bishingiye ku masezerano y’ubukungu DRC yagiranye na Kenya ubwo yayoborwaga na Uhuru Kenyatta na ho DRC ikayoborwa na Joseph Kabila, akaba ari nayo Ruto ashaka gukomerezaho kugira ngo agire ijambo mu bibera yo, hari ikindi kibazo giherutse gutuma ibintu bizamba.

Hari rwagati muri Mata, 2024 ubutasi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo bwafatiye ku kibuga cy’indege abakozi babiri ba Kenya Airways busanga badafite impapuro zibemerera gupakira mu ndege ibintu runaka by’agaciro byari biyirimo.

Byafashwe nk’aho ari igitero cy’ubutasi Nairobi yagabye kuri Kinshasa.

Muri Gicurasi, 2024 Ruto yohereje i Kinshasa Umunyamabanga mukuru mu Biro bye witwa Musalia Mudavadi ngo ashyire Tshisekedi ubutumwa yari yamugeneye.

Ubwo butumwa bushobora kuba bwarakojeje agati mu ntozi, ibintu birazamba.

Soma intandaro y’ibi byose mu magambo arambuye:

ICUKUMBUYE: Intandaro Y’Umwuka Mubi Hagati Ya Kenya Na DRC

TAGGED:AmahangaAmasezerano AmahoroCongoDRCfeaturedKenyattaLuandaTshisekedi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ese Raporo Zivuga Ku Iterambere Ry’u Rwanda Ntizizatuma Rwirara?
Next Article Ikipe Ya Sudani Y’Epfo Yarakajwe N’Uko Indirimbo Y’Igihugu Cyabo Yitiriwe Sudani
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Muzaze Dushimire Imana Ibyiza Yagejeje Ku Gihugu-Amb Murigande

Kagame Yaganiriye Na Mugenzi We Wa Mozambique

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

Uburundi Bugiye Kubaka Gariyamoshi

Ubuhinde Burashaka ‘Kwigira’, Burambiwe Amerika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Yanditse Igitabo Ku Gahinda Yatewe No Gupfusha Umugore We

You Might Also Like

IbidukikijeMu Rwanda

Meteo Rwanda Irateguza Imvura Irimo Inkuba Mu Gihugu Hose

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

DRC:Abasirikare Basabiwe Gufungwa Imyaka 15 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Abanyamakuru Barekuwe N’Urukiko Rwa Gisirikare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeUbukungu

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?