Tshisekedi Yagishije Museveni Inama Y’Uko Yakwivana Mu Bibazo

Muri Uganda haraye hageze Itsinda ry’intumwa zoherejwe na Perezida  wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo Felix Tshisekedi  ngo zibaze mugenzi we wa Uganda uko ikibazo cya M23 cyakemuka.

Museveni yamubwiye ko uburyo bwiza cyakemukamo ari ukuganira n’abarwanyi ba M23 ikamubwira ibyifuzo byabo, aho kugira ngo ayime amatwi, ayifate nk’idakomeye.

Yabwiye itsinda riyobowe na Minisitiri w’ibikorwa bya Leta muri DRC witwa Alexis Gisaro Muvunyi ko nibasubira i Kinshasa bazageza ku Mukuru wa DRC ubutumwa buvuga ko ibyiza ari ukubona amahoro ubikesha ibiganiro kurusha intambara.

Museveni avuga ko ubundi intambara iba nziza iyo uyirwana azi icyo arwanira kandi gifite akamaro karambye.

- Advertisement -

ChimpReports yanditse ko bisa n’aho Museveni yakomozaga ku ntambara yigeze kurwana ubwo yafata Uganda, ubu hakaba hashize imyaka 50.

Yabwiye intumwa za Perezida Tshisekedi ko M 23 atari abantu bo gufatana uburemere buke, ngo yumve ko kubanesha mu buryo bwa gisirikare ari byo gusa byagarura amahoro muri kariya gace, ahubwo ngo n’ibiganiro bitarimo guca ku ruhande birakenewe.

Perezida wa Uganda avuga ko M 23 igomba gutegwa amatwi, Tshisekedi akumva icyo abayigize bashaka aho  gukomeza kubafata nk’aho ibyo basaba nta shingiro byagira.

Ese i Kinshasa bazabyakira gute?

N’ubwo ntacyo Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo Patrick Muyaya biratangaza ku muti i Kampala bavuga ko wavugutirwa kiriya kibazo, uko bigaragara bisa n’aho utari bwakirwe neza kuko ‘ushobora kuba urura.’

Ku ruhande rw’itsinda ryoherejwe na Perezida Tshisekedi, Bwana Alex Gisaro Muvunyi yavuze ko Guverinoma ya DRC yiteguye ibiganiro ndetse ngo niyo mpamvu bemeye ko hari itsinda ry’abasirikare bemeye ko ryoherezwa muri kiriya gihugu.

Icyakora avuga ko abo ku ruhande rwa M 23 badakozwa ibyo kuva mu duce bafashe kugira ngo haboneke uko hatangira ibiganiro, nta mbunda zivuga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version