Minisitiri W’Umutekano Mu Rwanda Avuga Ko Amakimbirane Mu Bantu Ari Karande

Minisitiri w’umutekano Alfred Gasana avuga ko amateka yigisha ko mu bantu amakimbirane, ari nayo akurura umutekano muke, ari karande. Bisa n’ibyo Abanyarwanda bavuze ko ‘nta zibana zidakomanya amahembe.’

Minisitiri Alfred Gasana yabivuze mu ijambo yagejeje ku bapolisi bakuru bari barangije amasomo y’umwaka mu bikorwa byo kurinda umutekano no kuyobora bagenzi babo ku rwego rwa Ofisiye mukuru.

Iki gikorwa cyabereye mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda riri mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze.

Minisitiri Gasana avuga ko kubera ko abantu muri bo habamo no gushyamirana, ngo ni ngombwa ko abashinzwe umutekano mu bantu bamenya ibikurura ayo makimbirane, uko bukumirwa ndetse no kumenya uko abakora ibyaha bakurikiranwa bakagezwa mu butabera, uwahemukiwe akiruhutsa.

- Advertisement -

Ati: “ Muri iki gihe cy’ikoranabuhanga no gusangizanya amakuru, gutahura, gukumira no kugenza ibyaha byafashe indi sura igoye. Bivuze ko kugira ngo amahoro yimakazwe mu bantu, ari ngombwa ko abashinzwe umutekano bamenya uko ibyaha bivuka, uko bikumirwa n’uburyo bwiza bo kubigenza.”

Yatanze urugero rw’ibyabaye mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse na nyuma yayo, avuga ko yabanjirijwe n’umuco wo kudahana, ukoze ibyaha akenshi ntabihanirwe ndetse n’uwo bimenyekanye ko abifite mu migambi bikirengagizwa kugeza abikoze.

Ku rundi ruhande, avuga ko bishimishije ko mu Rwanda rwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, amahoro yiyubatse, Abanyarwanda bagasenyera umugozi umwe ngo bayabungabunge.

Minisitiri w’umutekano mu Rwanda Alfred Gasana yashimiye abapolisi bari bamaze umwaka mu Karere ka Musanze mu Ishuri rya Polisi ko bataciwe intege n’akazi kenshi bahuye nako, ahubwo bakomeje guhatana kugeza batsinze.

Umuyobozi w’Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police( CP) Mujiji Rafiki  nawe yashimye umuhati abanyeshuri 34 biganjemo Abanyarwanda bagize mu gukurikirana amasomo bahawe mu mwaka wose.

Yababwiye ko kuba Ofisiye mukuru bisaba gukomeza umutsi kuko ari akazi gakomeye ku mutekano w’abatuye igihugu kandi gasaba gufata ibyemezo.

Ku rundi ruhande ariko CP Mujiji avuga ko yizeye ko bazakomeza gushyira mu bikorwa ibyo bize kandi mu nyungu rusange z’abaturage.

Abanyeshuri bahawe impamyabumenyi kuri iyi nshuro ya 10 baturuka mu bihugu birindwi.

Ibyo ni Kenya, Malawi, Namibia, Somalia, Sudani y’Epfo, Tanzania na Zambia.

Mu bantu 34 bahawe impamyabumenyi, Abanyarwanda ari 22.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version