Perezida Félix Tshisekedi yatangaje ko mu itangazamakuru ari ho yamenyeye ko Vital Kamerhe wari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya DRC yeguye. Tshisekedi yavuze ko azakomeza kumufata nk’umuvandimwe n’umufatanyabikorwa.
Icyakora yemeje ko Kamerhe ari we uzagena uko uwo mubano uzagenda, akavuga ko nahitamo ku bigenda ukundi, ubwo azaba ari yo mahitamo ye, bikazagenda uko azashaka.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 22, Nzeri, 2025 nibwo Vital Kamerhe Lwa Kanyiginyi Nkingi yeguye.
Mu ibaruwa y’ubwegure bwe, yatangaje ko yabikoze ku mpamvu ze bwite kandi ko kwegura biri mu bigenwa n’Itegeko Nshinga ndetse n’amategeko shingiro agena imikorere y’Inteko Ishinga amategeko ya DRC.
Nubwo avuga ko yabikoze ku mpamvu ze, ku rundi ruhande, hari hamaze igihe hari ibihwihwiswa mu Nteko ko adacunga neza umutungo wayo, hakabamo gusesegura no kubangamira imikorere iboneye na Leta.
Mu kumweguza rero hari inyandiko yari imaze iminsi mike isinywe n’Abadepite 200 basaba ko Kamerhe na Sama Lukonde uyobora Sena begura.
Icyo cyifuzo cyatangijwe kandi gishyirwamo imbaraga n’abo mu ishyaka riri ku butegetsi rwitwa UDPS, bakavuga ko Vital Kamerhe afite ibiganza byanduye, bityo ko adakwiye kuyobora Inteko.
Kamerhe yagiye kuri uyu mwanya muri Gicurasi, 2024, ariko yari yarigeze nanone kuwujyaho hagati y’umwaka wa 2006 n’uwa 2009.
Akomoka mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Vital Kamerhe yarakoranye na ba Perezida bose bayoboye iki gihugu kuko yanakoranya na Mobuto Sese Seko.
Yakoranye kandi na Laurent-Désiré Kabila na Joseph Kabila, bose akamenya kubakeza ubundi nawe bakamukamira.
Mu mwaka wa 1984 nibwo yatangiye politiki akorana n’ishyaka rya Étienne Tshisekedi wa Mulumba, Se wa Perezida Félix Tshisekedi.
Nyuma yaje guhindura amayeri atangira gukorana na Mobutu hari mu mwaka wa 1990, aba yinjiye atyo mu nzego za Leta.
Ku butegetsi bwa Laurent-Désiré Kabila yahawe imyanya itandukanye ya politiki ndetse mu mwaka wa 2002 yagize uruhare runini mu biganiro bigamije gushaka amahoro mu Burasirazuba bw’igihugu cye.
Mu mwaka wa 2004 yamamaje Joseph Kabila amugeza ku ntsinzi mu matora, na we atorerwa kuba Umudepite i Bukavu, bidatinze ni ukuvuga mu mwaka wa 2006, Kamerhe yatorewe kuba Perezida w’Inteko ishinga Amategeko.
Muwa 2009 yashwanye na Perezida Joseph Kabila, amushinja kwemerera ingabo z’u Rwanda kwinjira muri “Opérations Umoja Wetu” mu Burasirazuba bwa Congo atabimenyesheje Inteko.
Muri uwo mwaka, Kamerhe yeguye ku mwanya we, ndetse muwa 2011 yiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika mu ishyaka rye UNC, ariko aratsindwa ku majwi 7%.
Mu mwaka wa 2018 yifatanyije na Félix Tshisekedi wamwemereye ko natsinda amatora azamugira Minisitiri w’intebe ariko ntiyabikora ahubwo amugira Umukuru w’ibiro bye.
Nyuma y’imyaka ibiri, Kamerhe yarafunzwe ashinjwa kunyereza Miliyoni $ 48 zari zigenewe amacumbi y’abapolisi n’abasirikare.
Mu buryo butavugwaho rumwe, Kamerhe yaje kugirwa umwere, ndetse Perezida Tshisekedi amushumbusha kuba Minisitiri w’ubukungu muri Guverinoma.
Ubu rero Abadepite ba UDPS ya Félix Tshisekedi bigiriye inama yo gushaka amayeri yo kwirukana Kamerhe ku mwanya wa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, bamushinja kudakurikirana neza imikoreshereze y’umutungo w’Inteko, nawe arabimenya ahitamo kwegura.
Kwegura biba biruta kweguzwa no kwirukanwa.
Abo mu ishyaka rye bemeza ko ibyo UDPS ya Tshisekedi yakoze bigamije gukura umuyobozi waryo mu rubuga rwa politiki.
Ntiharamenyekana igukurikiraho, icyakora hari abemeza ko ashobora gutangira gukurikiranwa mu mategeko.
Vitali Kamerhe ubu afite imyaka 66 y’amavuko.