Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Ambasaderi Olivier Patrick Nduhungirehe yasinyanye amasezerano na mugenzi we wa Hongrie Péter Szijjártó yo gufatanaya mu guteza imbere siporo.
Yasinyiwe i New York ahari kubera inama zo ku rwego rwo hejuru zibanziriza kwizihiza isabukuru y’imyaka 80 Umuryango w’Abibumbye umaze ushinzwe.
U Rwanda rusanganywe amasezerano na Hongrie arimo ibyo gufatanya mu micungire y’amazi, uburezi, imikoranire muri dipolomasi no mu ishoramari.
Isinywa ry’ayo masezerano ryerekana ko umubano hagati ya Kigali na Budapest umeze neza kandi ko impande zombi ziteguye kurushaho kuwuzamura.
Muri Gicurasi, 2025 Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Ambasaderi Olivier Patrick Nduhungirehe yasuye Hongrie.
Muri Nyakanga, 2023, uwari Perezida wa Hongrie Katalin Novák (ubu iyoborwa na Tamás Sulyok) yasuye u Rwanda, yakirwa na mugenzi we Paul Kagame kandi aganira na Antoine Cardinal Kambanda ku mikoranire ya Kiliziya Gatulika mu Rwanda n’iyo muri Hongrie.
Mu Ukuboza, 2023 nibwo u Rwanda rwafunguye Ambasade yarwo i Budapest.
Ambasaderi Marguerite Françoise Nyagahura niwe ubaye Ambasaderi wa mbere w’u Rwanda muri iki gihugu.
Hongrie ihagarariwe mu Rwanda na Ambasade yayo i Nairobi muri Kenya ariko ikagira ibiro (diplomatic office) byayo i Kigali byatangiye mu mwaka wa 2023.
Ku byerekeye siporo, Hungary yakiriye amarushanwa akomeye mu mikino olimpiki cyane cyane iyo bita Summer Olympic Games.
Ndetse iri mu bihugu 10 bya mbere ku isi mu kugira abakinnyi batsindiye imidali myinshi ya Olimpiki kuko ubu iri ku mwanya wa gatatu.
Taarifa Rwanda ntiyashoboye kumenya ibikubiye mu masezerano y’imikoranire muri siporo hagati ya Kigali na Budapest icyakora, ikizwi ni uko u Rwanda rusanganywe gahunda y’igihe kirekire yo kuba igicumbi cy’imikino y’uburyo bwinshi.
Niyo mpamvu rwubaka ibikorwaremezo birimo BK Arena, kuvugurura Stade Amahoro ikongererwa umubare w’abo yakira, no kwakira amarushanwa akomeye mu mikino irimo no gusiganwa ku magare ku rwego rw’isi, ubu iri siganwa rikaba rigeze ku munsi waryo wa gatatu.
Ruri kureba kandi uko birukundiye rwazakira amarushanwa yo gusiganwa mu modoka kabuhariwe mu kwiruka zikoreshwa mu irushanwa bita Formula One.