Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo Felix Antoine Tshisekedi yakoze impinduka mu ngabo ze ashyiraho umugaba mukuru w’ingabo mushya ndetse n’uyobora abasirikare bashinzwe kumurinda yahinduwe.
Umugaba mukuru w’ingabo za DRC yitwa Lt Gen Christian Tshiwewe Songesha n’aho uyobora ingabo zirinda Umukuru w’igihugu ni Major Gen Ephraïm Kabi Kiriza.
Mbere y’uko agirwa umuyobozi mukuru w’ingabo zirinda Tshisekedi, Major Gen Kabi Kiriza Ephraim yari ashinzwe ibiro bikurikirana imikorere y’ingabo zirinda Perezida.
Mu buyobozi bw’ingabo zirinda Perezida Tshisekedi, Kabi Kiriza yungirijwe na Brig Gen Inengeli Baka Thierryson, uyu akaba ashinzwe by’umwihariko ubutasi n’amakuru mu gihe ushinzwe ibikoresho n’ubutegetsi ari Brig Gen Mulumba Kabanangi Désiré.
Impinduka mu gisirikare cya DRC zibaye mu gihe hari hashize igihe gito havuzwe ubugambanyi muri bamwe mu basirikare bakuru b’iki gihugu ndetse ngo bashakaga no kumuhirika k’ubutegetsi.
Lt Gen Christian Thiwewe Songesha wagizwe Umugaba Mukuru wa FARDC yavutse ku ya 27 Ukwakira 1968 i Lubumbashi, ahahoze ari intara ya Haut-Katanga.
Uyu musirikare uri mu bakomeye muri RD Congo yinjiye igisirikare kubwa Mobutu azwiho kuba yarabaye umwizerwa ku butegetsi bwa Perezida Joseph Kabila.
Yakoze imyitozo ya gisirikare ihambaye yo muri Israel yo kurwanya imitwe y’iterabwoba n’andi masomo yo kuyobora ingabo no kuzishyira ku murongo uhamye.
Mu minsi ishize yagaragaye mu mihanda i Kinshasa we n’abasirikare yari ayoboye basaba Umukuru w’igihugu kubaha uburenganzira bwo gutera u Rwanda k’umugaragaro.
Ni umugabo uzwiho kutajya imbizi n’Abanye Congo bavuga ikinyarwanda kuko abafata nk’abazanye akaga n’amakuba ku gihugu cye.
Uyu musirikare wagizwe umugaba mukuru w’ingabo za Congo, amakuru avuga ko yahawe inshingano zo gushyira igisirikare ku murongo no kugarura Umujyi wa Bunagana n’utundi duce twigaruriwe na M23.