Tshisekedi Yasubitse Igikorwa Cyo Gucyura Ibice By’Umubiri Wa Patrice Lumumba

Perezida Felix Tshisekedi yasubitse igikorwa cyo gucyura bimwe mu bice by’umubiri wa Patrice-Emery Lumumba, cyari giteganyijwe ku wa 21 Kamena 2021. Ni igikorwa cyari kuzabera i Bruxelles mu Bubiligi.

Lumumba wari Minisitiri w’Intebe wa RDC yishwe ku wa 17 Mutarama 1961, apfira ahitwa Shilatembo muri Katanga. Yari kumwe n’abarwanashyaka be Maurice Mpolo na Joseph Okito.

Ubwo yari amaze kwicwa, ntabwo umubiri we wigeze uboneka. Nyuma byaje kumenyekana ko hari iryinyo rye mu Bubiligi, rigomba gushyikirizwa igihugu cye. Byagombaga kuzaba mu birori bikomeye.

Roland Lumumba – umuhungu wa Patrice Lumumba waharaniye ubwigenge bwa RDC – aheruka kuvuga ko nubwo ari iryinyo bataribara nk’icyo gice gusa, kubera ko mu muco wabo iyo umuntu aguye mu mahanga kandi bikagaragara ko adashobora gushyingurwa mu gihugu cye, bashaka uburyo babona n’umusatsi we cyangwa inzara, bigashyingurwa ku ivuko.

- Advertisement -

Yakomeje ati “Rero ku bwacu, ni igice cye kandi kivuze byinshi kuri twe.”

Tshisekedi yasubitse kiriya gikorwa, kikazahuzwa n’itariki Lumumba yapfiriyeho ku wa 17 Mutarama, mu mwaka utaha.

Cyasubitswe mu gihe RDC yatangaje ko yagezwemo n’izamuka rya gatatu ry’ubwandu bwa COVID-19, ku buryo ibikorwa bihuza abantu benshi mu gihugu byahagaritswe.

Mu bikorwa byahagaritswe kandi harimo ibirori byo kwizihiza isabukuru y’ubwigenge y’imyaka 61.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatandatu, Perezida Tshisekedi yavuze ko imiterere y’icyorezo cya COVID-19 muri RDC iteye inkeke, kubera ko ibitaro byuzuye, ntaho kwakirira abarwayi hagihari.

Yavuze ko agiye kugirira uruzinduko i Goma, ari naho aza gutangariza ingamba nshya zo guhangana n’iki cyorezo, cyane cyane mu Mujyi wa Kinshasa aho ubwandu bwiganje.

Yakomeje ati “Ni ngombwa gufata ingamba kugira ngo turinde abaturage bacu. Kinshasa kuri iyi nshuro isa n’aho ari wo mujyi wibasiwe cyane kandi tugomba guhangana nabyo.”

Kugeza ubu mu Mujyi wa Kinnshasa buri gihe habaye igikorwa cyo gupima, habonekamo ubwandu bushya busaga 300.

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version