Ibice Bimwe By’u Rwanda Bigiye Kugira Ubushyuhe Buzagera Kuri 32°C

Ikigo gishinzwe ubumenyi bw’ikirere, Meteo Rwanda, cyatangaje ko kuva tariki ya 11 kugeza ku ya 20 kamena 2021 mu Rwanda hateganyijwe ubushyuhe busanzwe bwo mu gihe cy’impeshyi, aho ubwo hejuru buzagera kuri 32°C mu bice bimwe by’igihugu.

Iki kigo cyatangaje ko imvura nke iri hagati ya milimetero 0 na 15 ariyo iteganyijwe henshi mu gihugu, mu mpera z’iminsi icumi iri imbere.

Ikigero cy’imvura isanzwe igwa muri iki gihe kiri hagati ya milimetero 0 na 10 mu bice byinshi by’igihugu, ariko igera kuri milimeteo 15 mu majyaruguru y’iburengerazuba.

Iminsi imvura iteganyijwe kubonekamo izaba iri hagati y’umunsi umwe n’iminsi ibiri.

Meteo Rwanda yakomeje iti “Mu gice cya kabiri cya Kamena 2021 ubushyuhe bwinshi buteganyijwe buri hagati ya 28°C na 30°C mu bice byinshi bya Kigali, Amayaga mu kibaya cya Bugarama, mu karere ka Bugesera no mu bice byinshi by’uturere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, Ngoma na Rwamagana.”

“Ubushyuhe bugera kuri 32°C buteganyijwe mu bice bimwe by’Akarere ka Nyarugenge, Amayaga no mu kibaya cya Bugarama.”

Ubushyuhe buri hagati ya 22°C and 24°C nibwo buke buteganyijwe mu bice bimwe bya Gicumbi, Burera na Musanze mu ntara y’Amajyaruguru, mu turere twa Rubavu, Rutsiro na Ngororero mu ntara y’Iburengerazuba no muri Parike ya Nyungwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version