Sulfo Rwanda Industries Yafunzwe Kubera COVID-19

Uruganda Sulfo Rwanda Industries rukora ibintu bitandukanye rwafunzwe mu gihe cy’icyumweru, nyuma yo kugaragaramo umubare munini w’abakozi banduye COVID-19.

Hemejwe ko abakozi b’uru ruganda bazasubira mu mirimo ari uko bamaze kwipimisha bikagaragara ko bakize, ndetse n’abapimwe bikagaragara ko nta burwayi bafite bakazongera gupimwa, ngo harebwe koko niba batanduye.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yavugiye kuri radio y’igihugu ko inzego z’ubuzima n’iz’umutekano zikomeje gukurikirana ngo barebe aho abakozi “bo muri urwo ruganda barwaye baherereye, kugira ngo ntibakomeze gukwirakwiza icyo cyorezo.”

Yakomeje ati “Harimo no kureba abagaragayemo ubu bwandu serivisi baherereyemo cyane, kuko hari abakora mu ruganda nyirizina n’abakoramo bahura n’abaturage cyane.”

- Advertisement -

Yavuze ko nubwo muri Sulfo Rwanda ariho hagaragaye umubare munini, Minisiteri y’Ubuzima yari imaze igihe ipima abantu mu masoko atandukanye mu Karere ka Nyarugenge.

Ati “Ntabwo bihagarariye aha kuko RBC irimo gufata ibipimo ku bwinshi ngo bitwereke niba ubu bwandu bushobora kuba bwari bwibanze muri ruriya ruganda gusa cyangwa hari n’abandi bakorera hafi yarwo, kugira ngo birusheho gutanga icyerekezo cyo gukomeza kwirinda.”

Ngabonziza yasabye abafite ibikorwa birimo inganda n’ubucuruzi kurushaho kwirinda COVID-19.

Uru ruganda rukorera mu Rwanda guhera mu 1962. Mu byo rwakoraga harimo amasabune n’umuti wifashishwa mu gusukura intoki mu kwirinda COVID-19, umenyerewe nka ‘hand sanitizer’.

Rufunzwe nyuma y’uko mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n’abavuga rikumvikana bo mu turere twa Musanze na Rubavu kuri uyu wa Gatanu, yibukije ko abaturage batagomba kwirara kuko ubwandu bwongeye kuzamuka.

Yakomeje ati “Wenda turaza gusubira mu kongera gufunga, byongere bidusubize inyuma gato ku bukungu, kuko turagenda tubona ibimenyetso biva hakurya y’imipaka byerekana ko hari irindi zamuka rya virusi rya gatatu.”

“Ubungubu ngirango riragenda riza, ahandi ho ryarahageze murabibona no mu mafoto, murabibona mu makuru hari abamerewe nabi, ntabwo twifuza ko, nabo iyaba bitabageragaho, ariko natwe ntabwo twifuza ko bitugeraho. Mugomba rero gufata ingamba zihamye.”

Imibare y’abanduye mu Rwanda ikomeje kuzamuka, aho nko ku Cyumweru gishize abarwayi bashya bari 34. Hari hashize iminsi haboneka abarwayi bari munsi ya 100 ku munsi, ku buryo ingamba nyinshi zari zimaze koroshywa.

Muri iki cyumweru ibintu byarahindutse. Ku wa Mbere habonetse abanduye bashya 62, ku wa Kabiri haboneka 127, ku wa Gatatu haboneka 114, ku wa Kane baba 112, kuri uyu wa Gatanu haboneka abanduye bashya 202.

Ni ukuvuga ko muri iyi minsi itandatu ishize habonetse abarwayi bashya 651, hapfamo abantu umunani. Imibare y’abakirwaye nayo yavuye kuri 660 yabarwaga ku Cyumweru gishize, ubu ni 1153.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version