Tshisekedi Yategetse Ko Ingabo Zongererwa Umushahara

Perezida Tshisekedi

Félix-Antoine Tshisekedi uyobora DRC akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo za DRC yasabye inzego zose bireba gukora uko zishoboye abasirikare bakongererwa umushahaka kandi abemerewe agahimbazamusyi bakagahabwa.

Birasa n’aho Tshisekedi ashaka kuzamura morale y’abasirikare bari ku rugamba ngo bakomeze guhangana na M23, umutwe w’inyeshyamba z’abaturage ba DRC zikomeje kwigarurira ibice byinshi by’Uburasirazuba bwayo.

Abagize uyu mutwe bashushubikanyije ingabo za DRC bazirukana muri Bunagana, bazirukana muri Goma, bazirukana muri Bukavu kandi bidatinze, barazirukano muri Uvira.

Ubwo zirukanwaga muri Goma, zimwe muri zo zahungiye mu Rwanda.

- Kwmamaza -

Bari abagabo bananiwe, bashonje, badafite imyambaro ya gisirikare n’ibikoresho bizima ku buryo byagaragaraga ko imibereho yabo muri rusange ari mibi.

Ruswa ivugwa kuba ari ikintu cyashegesheje inzego nyinshi za DRC, ndetse ivugwa no mu gisirikare no muri Polisi.

Niyo ivugwaho gukenesha igisirikare cya DRC bigatuma kidakora neza.

Perezida Tshisekedi yavuze ko ari ngombwa ko abaminisitiri bafite aho bahuriye n’umutekano bicara bakigira hamwe uko umushahara w’ingabo uzamuka n’agahimbazamusyi k’abasirikare kagatangwa.

Umuvugizi wa Leta witwa Patrick Muyaya avuga ko Tshisekedi yasabye ko ibyo byemezo bigomba kugirira akamaro mbere na mbere abasirikare bakorera mu bice birimo intambara.

Indi ngingo ni iy’uko abo mu miryango y’abasirikare bagomba guhabwa irangamimerere yihariye, bakitabwaho mu by’ubuzima bagahabwa n’ibindi bitandukanye biborohereza kubaho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version