Abagaba B’Ingabo Muri EAC Baganiriye Ku Kibazo Cya DRC

I Nairobi, kuri uyu wa Gatanu, abagaba b’ingabo z’ibihugu bya EAC barangije Inama baganira ku miterere y’intambara iri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, bafata imyanzuro yo guha ba Minisitiri b’ingabo bo mu bihugu byabo ngo bazayiganireho.

Imyanzuro bafashe ntiyatangajwe, icyakora izahabwa abaminisitiri b’ingabo ngo bayiganireho na bagenzi babo bo muri SADC mu nama izabahuza kuri uyu wa Mbere Tariki 24, Gashyantare, 2025.

Itsinda ry’u Rwanda ryitabiriye Inama ya Nairobi ryari riyobowe n’Umugaba w’ingabo General Mubarakh Muganga.

Ibi biganiro biri kuba mu gihe gikomeye kuko muri DRC ibintu bikomeje gukomerana uruhande rwa Leta.

- Kwmamaza -

Abarwanyi ba M 23 bakomeje kotsa igitutu ubutegetsi bwa Kinshasa binyuze mu kwigarirurira ibice byinshi by’Uburasirazuba bw’iki gihugu.

Uburasirazuba bw’iki gihugu kandi busanzwemo imitwe y’abarwanyi irenga 100 irimo na FDLR ikorana na Leta ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo, uyu ukaba umutwe w’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda cyangwa abo bahuje ingengabitekerezo.

Ku byerekeye Inama yaberaga i Nairobi y’Abagaba b’ingabo, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Amb Olivier Patrick Nduhungirehe yayishimye avuga ko ari ingenzi mu gutuma ibyemezo byo kugarura amahoro muri kariya Karere bizatanga umusaruro.

Yavuze kandi ko iriya nama ari ikintu cy’ibanze cyakozwe mu gushyira mu bikorwa ibyemezo by’Abakuru b’ibihugu ba EAC na SADC baherutse kwemereza mu nama yabahurije i Dar es Salaam Tariki 08, Gashyantare, 2025.

Inama yahurije Abakuru b’ibihugu i Dar es Salaam yagaragaje ko ibiganiro bya Politiki ari byo byaba umuti urambye ku ntambara M23 irwana DRC.

Icyakora uwo mutwe ntiwayitumiwemo ndetse na Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo Felix Tshisekedi ntiyayitabiriye by’imbonankubone.

Byitezwe ko Inama izaba kuwa Mbere Tariki 24 Gashyantare ikabera Dar es Salaam izashimangira imyanzuro y’Abagaba b’ingabo, hanyuma ibizemezwa bikazashyikirizwa ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga nabo bakazayiraho, mbere yo kugezwa ku Bakuru b’ibihugu.

Mu gihe bigaragara ko umuti w’intambara wananiranye, uw’ibiganiro niwo uri gushyirwa imbere ngo amahoro ahinde mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version