Tshisekedi Yategetse Ko Nta Ambasaderi Uzarenga Kinshasa Nta Burenganzira

Inama ikomeye y’umutekano yayobowe na Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yanzuye ko nta Ambasaderi cyangwa undi uhagarariye Umuryango mpuzamahanga uzongera kurenga i Kinshasa ngo akorere urugendo ahandi mu gihugu, atabimenyesheje inzego bireba ngo zigenzure ko ruzagenda neza.

Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’uko ku wa Mbere, Ambasaderi w’u Butaliyani muri RDC, Luca Attanasio, yiciwe mu gico cyatezwe n’umutwe witwaje intwaro bivugwa ko ari FDLR, i Goma. Yari kumwe n’itsinda ry’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rushinzwe Ibiribwa, PAM/WFP.

Ni igitero cyabereye mu gice cya Kibumba gikunze kurangwamo umutekano muke, nyuma leta itangaza ko inzego z’umutekano ku rwego rw’igihugu n’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru zitari zamenyeshejwe iby’urwo rugendo, ngo zitange umutekano ukenewe.

Nyuma y’inama yabaye kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa RDC, Marie Thérèse Tumba Nzeza, yatangaje ko hafashwe ibyemezo bibiri bikomeye.

- Advertisement -

Yagize ati “Ba Ambasaderi n’abandi bayobozi bafite inzego bahagararariye ntabwo bazongera kurenga Kinshasa ngo bakorere ingendo hagati mu gihugu batabanje kubimenyesha Umukuru wa dipolomasi muri Congo n’izindi nzego bireba; hanafashwe ingamba zikomeye zo gukaza umutekano mu duce turimo ikibazo.”

Iyo nama yitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Minisitiri wungirije w’ingabo, Umuyobozi w’ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka, umujyanama wa Tshisekedi mu by’umutekano n’abayobozi bakuru b’ingabo na Polisi.

Nyuma yo kwicirwa muri DRC, umurambo wa Ambasaderi Luca Attanasio wagejejwe i Roma. Perezida Tshisekedi yabanje gusura umuryango we, mu kuwufata mu mugongo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version