Kigali Craft Café Yagizweho Ingaruka Na COVID-19, Iri Kuzanzamuka

Iri duka ricuruza ikawa n’ibindi binyobwa  riherereye hafi y’Ikicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda mu Murenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo.

Ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 zarigizeho ingaruka zikomeye kuko ryatakaje 80% by’inyungu ryabonaga.

Icyarihombeje kurusha ibindi ni za Guma mu Rugo ebyiri Leta yashyizeho kugira ngo ibuze ko Abanyarwanda banduye COVID-19 kwanduza bagenzi babo.

Yves Niyongabo uyobora Kigali Craft Café (KGC) avuga ko kuba ubushabitsi bwe( business) bugikora ari ibintu bitangaje iyo arebye uko inyungu yabonaga mbere zagabanutse.

- Kwmamaza -

Yabwiye Taarifa ati: “ Yewe mu by’ukuri mbona ari amahirwe y’Imana nagize! Ndacyagerageza kwiyubaka ariko ntibibuza ko mfite impungenge za business yanjye.  Mbabwije ukuri ejo hazaza hateye ubwoba abantu nkatwe dukora ubushabitsi.”

Niyongabo asanzwe ari umwe mu bakora akazi ko gutunganya no guha abantu ikawa, ibiribwa n’ibinyobwa n’izindi serivisi zijyanye nabyo mu buryo bwa kinyamwuga kurusha abandi.

Avuga ko mbere y’uko COVID-19 yaduka mu Rwanda(hari tariki 14, Werurwe 2020), ibintu byagendaga neza.

Abagana Craft Cafe bazi ko itanga serivisi nzima

Icyo gihe yari afite umugambi wo kwagura ubucuruzi bwe, agashinga uruganda rukora rukanagurisha imigati(bakery) ariko aho kiriya cyorezo cyadukiye cyahise kimukoma mu nkokora.

Ayo mafaranga yinjije mbere y’uko Guma mu Rugo ya mbere itangira niyo yatumye ikomeza kubaho nyuma y’uko irangiye.

Byarushijeho gukomera ku bakoresha kuko COVID-19 yakomeje kugeza mu mpera za 2020 ndetse ikomeza kwica Abanyarwanda benshi kugeza ubwo Leta ifashe icyemezo cyo gusubiza Abanyarwanda muri Guma mu Rugo ya Kabiri.

Guma mu Rugo ya Kabiri yaje  isubiza ibintu irudubi…

Yves Niyongabo avuga ko Guma mu Rugo ya Kabiri yaje ihuhura za business kuko zari zaragizwe ingaruka n’iya mbere.

Avuga ko ubwo hatangazwaga Guma mu Rugo ya Kabiri, yumvise acitse ururondogoro, yumva ko business ye irangiye kandi ariyo yari imutunze, igatunga abakozi be, agasorera Leta n’ibindi.

Yagize ati: “ Narababaye ndetse nsaba umugore gusenga cyane ngo Imana idutabare.”

Niyongabo ariko yanze gucika intege ngo yumve ko ijuru rimugwiriye ahubwo ahitamo gukoresha neza amafaranga yari yarizigamiye kugira ngo ubucuruzi bwe budafunga imiryango.

Yves Niyongabo avuga yasabye abakozi be kwemera bagakenyera gitwari, bagakora uko bashoboye kugira ngo badafunga imiryango.

Yabwiye Taarifa ko mu rwego rwo gukomeza kureshya abakiliya bagabanyije[mu gihe cya Guma mu Rugo] ibiciro ku biribwa n’ibinyobwa kugira ngo bifashe abamugana biganjemo abashinzwe umutekano babone icyo bashyira mu nda akazi gakomeze.

Kubera ko Guma mu Rugo yarangiye, Yves Niyongabo avuga ko we n’abakozi be bagikomeje akazi kandi biteguye guha serivisi nziza abazabagana bose.

Icyo ushaka nicyo uhabwa

Avuga ko afite icyizere ko business ye igiye kongera kuzanzamuka kuko we n’abakozi be basanzwe bakira neza ababagana kandi hari icyizere ko mu mezi ari imbere ubuzima buzasubira ku murongo cyane cyane ko Abanyarwanda batangiye gukingirwa COVID-19.

Na Mucoma aba ahari
Bari kwiyubaka gahoro gahoro
Mu gikoni kwa Chef
Share This Article
1 Comment
  • Thank yuh so much dear Writer I like your stories you give a great motivation to Rwandan society I really appreciate your talent and analysis in your job Taarifa Keep it up

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version