Tshisekedi Yeruye Avuga Ko Adashaka Ingabo Za EAC Mu Gihugu Cye

Perezida Félix Tshisekedi yabwiye abanyamakuru ko ingabo z’Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba zoherejwe mu gihugu cye zitakihifuzwa kuko n’igihe zari zarahawe kizarangirana na Kamena, 2023.

Hari mu kiganiro yabahereye i Gaborone muri Botswana aho ari kuba muri iyi minsi nka Perezida wa SADC wari umaze igihe gito ayoboye inama y’ibihugu bigize uyu muryango yabeye i Windhoek mu Murwa mukuru wa Namibia.

Félix Tshisekedi yavuze ko ingabo za EAC nta kintu zafashije mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa DRC ndetse ngo iyo niyo mpamvu yatumye zihabwa amezi make y’inyongera kuri manda yazo.

Ni amezi atatu kandi ayo mezi agomba kurangirana na Kamena, 2023.

- Advertisement -

Umunyamabanga mukuru wa EAC witwa Dr. Peter Mathuki yari yarasabye DRC ko yakongerera ingabo za EAC  amezi atandatu ariko ubutegetsi bw’i Kinshasa busanga ari menshi bityo bwemeza atatu.

Tshisekedi yagize ati: “ Ayo mezi narangira tuzemeza ko ibyo uriya mutwe w’ingabo wakoze byari ibyo, hanyuma tuwusezerere utahe, uve muri DRC”.

Perezida wa DRC avuga ko mu mayeri menshi hari ahantu hamwe na hamwe mu Burasirazuba bwa DRC ingabo za EAC zibana neza n’abarwanyi ba M23 kandi ngo si ko byari byaragenwe muri manda yazo.

RFI yanditse ko Tshisekedi yabwiye abanyamakuru  ko intego yazanye ziriya ngabo yari uguhagarika imirwano, abarwanyi ba M23  bakava mu bice bafashe bagasubira aha baje baturuka.

Ku rundi ruhande, Perezida Tshisekedi anenga bagenzi be bafite abasirikare boherejwe mu ngabo za EAC bavuga ko mu nshingano zabo nta byo kurwanya M23 birimo.

Yabwiye itangazamakuru ko yatunguwe no kubona Kenya ari yo yongeye gutanga umukandida wo kuyobora ziriya ngabo.

Ngo wagira ngo Kenya niyo igomba kuziyobora ‘byanze bikunze.’

Ese Ingabo Za SADC Zije Gusimbura Iza EAC Muri DRC?

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version