Tubanye Neza N’u Rwanda Kandi Bizakomeza- Amb Wa Koreya Y’Epfo Mu Rwanda

Ambasaderi wa Koreya y’Epfo mu Rwanda Jeong Woojin avuga ko umubano w’u Rwanda na Koreya y’Epfo umaze igihe kandi ukomeje kwaguka.

Yabivugiye mu muhango wo kwishimira uko umubano hagati ya Kigali na Seoul uhagaze, uwo muhango ukaba ari ngarukamwaka.

Uhuza Abanyarwanda bize muri Koreya y’Epfo ndetse n’Abanya Koreya y’Epfo baba mu Rwanda byo kuhatura cyangwa abakora muri Ambasade.

Ambasaderi Woojin yavuze ko mu minsi ishize Minisitiri wa Koreya y’Epfo yasuye u Rwanda ariko na mugenzi we w’u Rwanda asura Koreya y’Epfo.

- Advertisement -

Ati: “ U Rwanda na Koreya y’Epfo dukorana mu buryo bwo kubahana kandi ni umubano buri ruhande rwungukiramo.”

Abanyarwanda bize cyangwa bakoreye muri Koreya y’Epfo bashyizeho Ihuriro bise Korea- Rwanda Alumni Association( KORAA).

Umuyobozi w’iri huriro witwa Delphine Mukashema avuga ko umubano w’abagize iri huriro wagize uruhare mu mikoranire inoze hagati y’u Rwanda na Koreya y’Epfo.

Ryagiyeho muri Mutarama, 2015, ukaba ugizwe n’abantu bakabakaba 1000.

Delphine Mukashema uyobora ihuriro KORAA

Umwe mu bakozi ba KOICA kandi wize muri Koreya witwa Felix Ngirabakunzi avuga ko iyi mikoranire yatumye Koreya y’Epfo ifasha Abanyarwanda mu nzego zitandukanye zirimo gukora urubuga rw’Irembo, gufasha Rwanda Revenue Authority gukoresha EBM  n’ibindi.

KOICA( Korea International Cooperation Agency) yafashije u Rwanda mu kubaka amashuri akoresha ikoranabuhanga, ibyo bita smart classrooms.

Ngirabakunzi avuga ko iki kigo kandi hari imishinga yo mu buhinzi cyafashije gutera imbere harimo kwita ku musaruro w’imboga harimo n’urusenda ngo zitangirika.

Ubusanzwe ikigo KOICA gikora imishinga ikazashyirwa mu bikorwa mu myaka ibiri iba iri imbere.

Abagize Ihuriro KORAA mu nteko rusange yabo y’umwaka wa 2023.

Bikorwa mu rwego rwo kwiha igihe gihagije cyo kuzasuzuma ibyakozwe n’ibitarakozwe ndetse no kureba ibyanozwa mbere y’uko umwaka nyirizina wo kubishyira mu bikorwa ugera.

Iki kigo kandi gukorana n’u Rwanda mu gufasha abakozi barwo n’abaturage muri rusange mu kuzamura ubumenyi bw’uko imirimo rukana ikorwa mu buryo bugezweho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version