Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Tumenye Ishuri Ry’Inkubito Z’Icyeza Z’Afghanistan Ryitwa SOLA Afghanistan
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Tumenye Ishuri Ry’Inkubito Z’Icyeza Z’Afghanistan Ryitwa SOLA Afghanistan

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 October 2022 6:57 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yaraye yakiriye mu Biro bye  abagize Inama y’ubutegetsi  iyobora Ishuri ry’indashyikirwa z’abakobwa bo muri Afghanistan b’abahanga kurusha abandi wagereranya n’inkubito z’icyeza zo mu Rwanda.

Mu biganiro bye n’abo bayobozi, Perezida Kagame yarebeye hamwe nabo uko imikorere ya ririya shuri yatezwa imbere kandi igakomeza kwagukira mu Rwanda.

Today at Urugwiro Village, President Kagame received board members of @SOLAAfghanistan and founder @sbasijrasikh to discuss the school's progress and plans for expansion in Rwanda. pic.twitter.com/uNs9XIFrBe

— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) October 12, 2022

Mu mezi menshi ashize, hari bamwe mu bakobwa bigaga muri Afghanistan bimukiye mu Rwanda nyuma y’uko kiriya gihugu ‘cyongeye’ kwigarurirwa n’Abatalibani bakirukanyemo Abanyamerika  bari bakimazemo imyaka 21.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Abo bakobwa bavuye muri Afghanistan bahunze ubu baba mu Rwanda kandi bakomereje amasomo yabo.

Ishuri ryabo SOLA Afghanistan ryakomereje imirimo yaryo mu Rwanda.

Ishuri SOLA Afghanistan:

Ni ishuri muri rusange ryigisha abakobwa iby’ubuyobozi. Mu magambo arambuye y’Icyongereza baryita The School of Leadership, Afghanistan (SOLA).

Abakobwa bose baryigamo, biga baba mu kigo kandi niryo rya mbere rikaba ryonyine mu mashuri y’Abanya-Afghanistan ry’abakobwa gusa kandi bita bacumbikiwe.

- Advertisement -

Ku rubuga rw’iri shuri handitseho ko intego yabo ari uguha abakobwa baryigamo ubumenyi buhanitse mu by’imiyoborere kandi bakaba indashyikirwa mu gutekereza byimbitse kandi bakagira ubushobozi bwo kureba kure.

Bajya kurishinga, basanze umubare w’abakobwa batize ari munini.

Byatumye bumva ko gushinga ishuri ryigisha abakobwa, bakajijuka ari ngombwa kugira ngo ejo hazaza h’igihugu cyabo hazabe heza kurushaho.

Icyakora ibibazo bya Politiki byakomeje kuba imbogamizi ku mibereho myiza y’abanya Afghanistan muri rusange.

Imibare itanga na rwa rubuga twanditse haruguru ivuga ko muri Afghanistan abakobwa batabonye amahirwe yo kwiga bagera kuri 63% ndetse ngo abagera kuri miliyoni 3 bavuye mu ishuri batarangije amasomo.

Ishuri SOLA Afghanistan ryashyizweho kugira ngo rihe abo bakobwa amahirwe yo kwiga batari buzabone ahandi mu gihugu cyabo.

Umuyobozi w’iri shuri witwa Shabana Basij-Rasikh aherutse kuvuga ko kuba bafite ishuri nk’iri mu Rwanda ari iby’agaciro kanini.

Shabana Basij-Rasikh yashinze ishuri SOLA Afghanistan

Iyi mpirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu ivuga ko mu mwaka wa 2022 bemereye abakobwa bose bo muri Afghanistan  n’ahandi ku isi babishaka ko bakwandika basaba kwiga muri SOLA Afghanistan ishami ry’u Rwanda.

Ubu abakobwa 170 bo mu bihugu 10 bamaze kwandika babisaba.

Muri Nzeri, 2022 nibwo bamwe batangiye amasomo.

Shabana Basij-Rasikh yashinze ishuri SOLA Afghanistan nawe akiri umunyeshuri mu mashuri yisumbuye.

Abakobwa baryigamo biga science n’andi masomo azabagira indashyikirwa muri byinshi
TAGGED:AbakobwaAbatalibaniAfghanistanfeaturedKagame
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Bavuga Ko Bashaka Gufasha Leta Guha Abanyarwanda Bose Amashanyarazi
Next Article Gakenke: Bibye Mu Kigo Cya TVET Nemba
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?