Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Turahirwa Moses Arashinjwa Impapuro Mpimbano
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imyidagaduro

Turahirwa Moses Arashinjwa Impapuro Mpimbano

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 April 2023 7:46 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Uyu Munyarwanda umaze iminsi ari mu bavugwaho cyane mu itangazamakuru yitabye ubugenzacyaha ngo asobanure iby’inyandiko aherutse gusohora ivuga ko yabaye umugore kandi ko iyo nyandiko yayihawe n’Urwego rw’abinjira n’abasohoka mu Rwanda.

Ubuyobozi bw’uru rwego ruvuga ko atari rwo rwahaye Turahirwa Moses iriya nyandiko, ibi bikaba ari byo bishobora kuba byatumye ubugenzacyaha bumutumiza ngo agire icyo abusobanurira kuri iyo nyandiko.

Uru rupapuro ruriho ko Turahirwa usanzwe ari umusore, “yahinduye igitsina” akaba ari umugore.

Ku ifoto iri ho iyo nyandiko, hari ho amagambo agira ati “Finally officially, female on my ID. How a fan. Thank You Kagame.”

Ubigenekereje mu Kinyarwana wasanga bivuga ngo ‘kera kabaye birabaye, biremewe ku irangamuntu yanjye ndi UMUGORE. Birarenze. Ndashima Kagame’.

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha Dr. Murangira B. Thierry yabwiye itangazamakuru ko Turahirwa yitabye RIB kugira ngo yisobanure ku nyandiko mpimbano.

Yagize ati: “Yego, Turahirwa Moïse arimo kubazwa muri RIB ku nyandiko mpimbano; nyuma y’uko Urwego rw’abinjira n’abasohoka rwemeje ko iyo pasiporo atari rwo rwayitanze.”

Turahirwa muri urwo rwandiko rw’inzira yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, harimo ko avuka mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Kanjongo.

Mu minsi ishize aherutse gutangaza ko Leta yamwemereye kunywa itabi ry’urumogi mu mihanda ya Kigali.

Amategeko y’u Rwanda ateganya ko uwo urukiko ruhamije icyaha cy’inyandiko mpimbano, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu(5), ariko kitarenze imyaka irindwi(7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenga miliyoni 5 Frw, cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

TAGGED:ImpapuroLetaTurahirwaUbugenzacyahaUrumogi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Human Right Watch Yishimiye Ifatwa Rya Bunyoni
Next Article RIB Yafunze Turahirwa Moses
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

DRC: Abanyamahanga Ntibemerewe Gukora Ubucuruzi Buto Buto

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUmutekano

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Abanywera Urumogi Muri Gereza Baburiwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImyidagaduroMu Rwanda

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?