Tuributsa Abanyarwanda ko COVID-19 itagira Noheli cyangwa Ubunani-CP Kabera

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera agira inama Abanyarwanda ko batagomba kwirara muri izi mpera z’umwaka ngo bakerense amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Kuri we ntigira Noheli cyangwa Ubunani ngo wenda izaba ari byo ihugiyemo ireka kubazahaza.

Ubutumwa Umuvugizi wa Polisi yacishije ku rubuga rwayo rwa Twitter buvuga ko mu mezi icyenda ashize Icyorezo COVID-19 kigeze mu Rwanda, muri iki gihe ari bwo abantu badahotse ku mabwiriza yo kukirinda kurusha ikindi gihe cyabanje.

Bugira buti: “ Mu gihe kingana n’amezi icyenda tumaze tugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’ icyorezo cya Koronavirusi nta kindi gihe twabonye abantu badohotse mu kubahiriza amabwiriza nk’iki gihe.”

Polisi ivuga ko Abanyarwanda bagomba kumva ko umuti ndetse n’urukingo bifitwe n’abo ubwabo.

- Kwmamaza -

Uwo muti ngo ni nta wundi utari ukubahiriza amabwiriza yo kwirinda Koronavirusi kugeza igihe umuti cyangwa urukingo byo kwa muganga bizagerera ku Banyarwanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Kabera avuga ko nta Munyarwanda wakwihandagaza ngo avuge ko atabonye umwibutsa kwirinda COVID-19 kuko hari ababizi ariko babikerensa.

Polisi kandi inenga abantu bahabwa uburenganzira bwo gukora ikintu runaka ariko bakarengera bagakora ibyo batemerewe.

Muri bo harimo abahabwa uburenganzira bwo gucuruza resitora ariko bakiyongereraho n’ubwo gucuruza inzoga, icyari resitora kigahinduka akabari.

Mu gihe abatuye u Rwanda n’Isi muri rusange bari hafi kwizihiza iminsi mikuru ni ukuvuga Noheli n’Ubunani, abaturage barasabwa kwirinda icyatuma bandura COVID-19 bikaba byatuma hari ingamba zikomeye zifatwa harimo na Guma mu Rugo.

Kugeza ubu COVID-19 yishe Abanyarwanda 56 kandi mu minsi mike ishize, imibare igaragaza ko hari abantu benshi bandura kiriya cyorezo ndetse inzego z’ubuzima zikavuga ko ari ubwo bwa mbere abantu banduye ari benshi ku kigero kingana kuriya.

COVID-19 yageze henshi ku isi
Share This Article
1 Comment
  • Birakwiye ko buriwese yakwirinda iki cyorezo nikigira ishuti cg umuvandimwe nibyiza kurushaho kubahiriza amabwiriza ya minister kuko uyumunsi nibwo buryo bwonyine dufite mugihe imiti nurukingo bitaraboneka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version