Birababaje ko umugore apfa ari gutanga ubuzima- Jeannette Kagame

Umufasha w’Umukuru w’Igihugu, Madamu Jeannette Kagame yaraye abwiye abahanga n’abandi bakora mu rwego rw’ubuzima cyane cyane abita ku bagore bari kubyara, ko bibabaje kubona umugore apfa ari kubyara.

Hari ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru taliki 13, Ukuboza, 2020 mu nama yabereye i Kigali mu buryo bw’imbonankubone ariko hari n’abandi bayitabiriye mu buryo bw’ikoranabuuhanga.

Abitabiriye kiriya gikorwa bari mu Rwanda bari bateraniye muri Kigali Convention Center.

Mu ijamb yabagejeje ho mu buryo bw’ikoranabuhanga, Jeannette Kagame yavuze ko umugore iyo abyara aba ari gutanga ubuzima, bityo ko iyo abiburiyemo ubwe[ubuzima] kiba ari ikintu kibabaje cyane.

- Advertisement -

Yavuze ko abagore bagombye guhabwa amakuru y’uburyo bwo kwa muganga bwo kubagabanyiriza ububabare mu gihe bari kubyara kugira ngo babimenye bitume  bumva ko bitaweho kandi bagire uruhare mu kwihitiramo uburyo bubanogeye.

Ati: “ Kugabanyiriza umugore ububabare mu gihe ari kubyara ntibyagombye gufatwa nk’ubugwari agize ahubwo ni uburyo bwashyizweho kugira ngo agabanyirizwe ubwo bubabare, bimufashe no kubyara atababaye cyane kuko n’ubundi abagore bose bazi ko kubyarara bibabaza.”

Inama yiswe FIGOKigali2020Congress ni inama y’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’abaganga ndetse n’inzobere mu kwita ku buzima bw’ababyeyi.

Abagize ririya shyirahamwe barahura bakaganira ku bushakashatsi bakoze bwerekana imibereho y’abagore batwite, uko bitabwaho mu gihe cyo kubyara n’icyakorwa kugira ngo ubuzima bwabo butajya mu kaga mu gihe bari kubyara.

Iyi nama izamara iminsi ibiri, ikaba yaratangiye taliki 13, Ukuboza, ikazarangira taliki 15, Ukuboza, 2020.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version