Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Tuzakomeza Gukorana N’u Rwanda No Mu Guhanga Udushya-Amb Wa Israel
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Tuzakomeza Gukorana N’u Rwanda No Mu Guhanga Udushya-Amb Wa Israel

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 November 2025 2:05 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Einat Weiss uganira n'abitabiriye biriya bikorwa bimaze ibyumweru bibiri. Ifoto: Israeli Embassy ,Kigali.
SHARE

Einat Weiss uhagarariye Israel mu Rwanda avuga ko imikoranire y’ibihugu byombi yagutse cyane kuko iri muri byinshi birimo no mu guhanga udushya no guteza imbere ikoranabuhanga.

Mu nyandiko yageneye Taarifa Rwanda, Ambasaderi Einat Weiss avuga ko mu byumweru bibiri bishize, igihugu cyakoranye n’u Rwanda mu guhugura abaturage mu by’ikoranabuhanga no guhanga udushya kandi ngo byatanze umusaruro.

Ni ibyumweru byaranzwe n’ubufatanye na Minisiteri ya ICT na Inovasiyo byitabiriwe n’abanyeshuri muri Kaminuza, ba rwiyemezamirimo bihangiye udushya n’abandi bashishikajwe n’iterambere ry’ikoranabuhanga mu Rwanda.

Abitabiriye ibi bikorwa banigishijwe uko interineti y’ibikoresho( bayita Internet of Things, IoT) ikora, uko bakwagura ibitekerezo mu guhanga udushya tubyara inyungu n’ibindi bitanga ibisubizo ku buzima bwa muntu bwa buri munsi.

Ambasaderi Einat Weiss avuga ko Yeruzalemu yiyemeje gukorana na Kigali mu kuzamura imibereho y’Abanyarwanda mu nzego nyinshi, akemeza ko ubwo iwabo babigezeho no mu Rwanda bishoboka.

Ati: “ Igihugu cyacu cyateye imbere mu guhanga udushya. Twishatsemo ibisubizo ku bibazo kandi dukorana neza n’u Rwanda kugira ngo narwo, nk’igihugu kiyemeje guhanga udushya, rubigereho mu gihe kiri imbere kitarambiranye.”

Avuga ko umuturage wa Israel wahuguye Abanyarwanda mu guhanga udushya yagize neza kuko yagize uruhare mu kuzamura urwego abahanga b’Abanyarwanda bari bafite mubyo bahuguwemo.

Ibyo byashobotse kubera ko Leta y’u Rwanda isanzwe yarashyizeho uburyo bwo kuzamura ikoranabuhanga mu baturage, kuzamura uko murandasi ikora kandi, nk’uko Einat Weiss abivuga, ibi byafashije kandi bizafasha muri byinshi byerekeye amajyambere y’igihugu.

Mu byumweru bibiri bishize, iyo mikoranire hagati ya Israel n’u Rwanda mu byerekeye ikoranabuhanga yatumye abahanga bo ku mpande zombi bamenyena kurushaho, banemeranya ko iyo mibanire izakomeza.

Imikoranire kandi iri no mu buhinzi, ubuzima no mu burezi hakiyongeraho no mu gukoresha imbaraga zisubira.

Inyandiko ya Ambasaderi Einat Weiss irangira ivuga ko igihugu cye kizakomeza gukorana n’u Rwanda kuko ngo ibimaze gukorwa kugeza ubu ari intangiriro gusa.

TAGGED:EinatfeaturedIkoranabuhangaIsraelRwandaWeiss
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rwanda: 34% By’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Nibo Bateganyirizwa N’Abakoresha
Next Article Abanyarwanda Banywa Ikawa Ni 5%-NAEB
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ofisiye Ba Israel Bategetswe Gukoresha Mu Kazi iPhones Gusa 

I Rulindo Ngo Bagira Isuku Nyinshi

Indonesia: Abahitanywe N’Imyuzure Bamaze Kugera Kuri 414

Tshisekedi Hari Ibyo Avuga Ko Atazasinyira i Washington

Uburayi: Abanyamuryango Ba FPR-Inkotanyi Baganiriye Ku Iterambere Ry’u Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Kagame Yaganiriye Na Touadéra Uko RDF Yakomeza Imikoranire N’Ingabo Ze

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

Ikipe Y’u Rwanda Ya Basketball Yakubiswe Incuro Ku Mukino Wa Mbere Ugana Ku Gikombe Cy’Isi

You Might Also Like

Ububanyi n'Amahanga

RDF Ikomeje Kubakira Ubushobozi Ingabo Za Centrafrique 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'Abaturage

Nyamasheke: Bahangayikishijwe N’Uko Bateye Imyaka Ikuma Inzara Ikaba Ibugarije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Guverineri Kayitesi Asobanura Uko Abatuye Intara Ye Bava Mu Bukene

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Indonesia: Umutingito Wateye Tsunami Yishe Abantu 248

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?