U Rwanda Rwavuguruye Ubufatanye Na Singapore

u Rwanda ruhagarariwe na Ambasaderi warwo muri kiriya gihugu Uwihanganye Jean de Dieu rwasinyanye amasezerano n’iki gihugu cyo muri Aziya yo gukorana mu by’ikoranabuhanga,  kugabanya ubukana bw’ibyuka bihumanya ikirere n’ibindi.

Intego ni uguteza imbere imikoranire isanzwe hagati y’ibihugu byombi igamije iterambere risangiwe.

Aya masezerano azashyirwa mu bikorwa mu myaka itanu iri imbere.

Mu isinywa ryayo Singapore yari ihagarariwe na Wy Mun Kong, uyu akaba ari umuyobozi w’ikigo cy’ishoramari mpuzamahanga cyo muri iki gihugu kitwa Singapore Cooperation Enterprise.

- Advertisement -

Ibihugu byombi bizakorana mu guteza imbere ikoranabuhanga, guhangana n’ibitero by’ikoranabuhanga cyangwa ibindi byaha birishingiyeho, guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, guhana inama mu mishinga y’ubukungu, iterambere mu bwikorezi no kubakira abakozi ubushobozi.

Itangazo ryo muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga rivuga  ko andi masezerano y’ubufatanye hagati ya Kigali na Singapore muri ziriya nzego, yari yararangije igihe mu Ukwakira, 2020.

Rivuga ko yagize akamaro kanini mu kuzamura inzego zirimo kubakira inzego ubushobozi, gufasha inzego gukoresha ikoranabuhanga no guteza imbere urwego rw’ubuzima.

Wy Mun Kong avuga ko igihugu cye kizakomeza gukorana n’u Rwanda mu nzego zarwo zitandukanye harimo no kurufasha guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Ati: “ Twishimiye kuzakomeza gukorana n’u Rwanda mu nzego twumvikanyeho.”

U Rwanda rusanganywe umubano uhamye na Singapore.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version