Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Twitter Yabaye Ihagaritswe Muri Ethiopia
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Twitter Yabaye Ihagaritswe Muri Ethiopia

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 November 2021 7:00 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ibiro Bikuru Bya Twitter byatangaje ko bibaye bikuye uru rubuga nkoranyambaga muri Ethiopia mu rwego rwo gukumira ko rwakwifashishwa mu kwenyegeza urwango mu baturage.

Ni icyemezo gifashwe nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe wa kiriya gihugu Dr Abiy Ahmed aherutse guhamagarira abaturage batifatanyije n’abamurwanya ‘guhagurukana intwaro iyo ari yose batunze bakivuna umwanzi’.

Ni ubutumwa bamwe bafashe nk’ubuhamagararira abantu kwica abandi nta kurobanura.

Abiy Ahmed yasohoye buriya butumwa nyuma y’uko abarwanyi bo mu mutwe TPLF bamwocyeje igitutu mu rwego rwo kumukura ku butegetsi.

Ubuyobozi bwa Twitter ku rwego rw’Isi bwatangaje ko guhagarika ruriya rubuga nkoranyambaga ari igikorwa kigamije gukumira ko rwaba umusemburo w’ubwicanyi bushobora gukururwa n’intabaza Abiy aherutse gutangaza.

Icyicaro gikuru cya Twitter ku rwego rw’Isi kiba mu Mujyi wa San Francisco muri Leta ya California muri Amerika.

Abiy n’ubutegetsi bwe bari ku kangaratete…

Abiy Ahmed ari mu mazi abira

Ibintu byafashe  indi sura muri Ethiopia kuko  imitwe ya Tigray People’s Liberation Front (TPLF) na Oromo Liberation Army (OLA) iherutse kwihuza  n’indi mitwe y’abarwanyi n’iya politiki itavuga rumwe n’ubutegetsi.

Umugambi ni ukuzashyira ho ihuriro rya Guverinoma nshya nibamara kwigarurira Umurwa mukuru, Addis Ababa.

Mu Ugushyingo 2020, Guverinoma ya Ethiopia yatangiye urugamba ihanganye na TPLF, icyo gihe abantu bakaba baratecyerezaga ko ari intambara izamara amezi macye ariko ubu byafashe indi ntera.

Umwaka urashize kandi intambara iracyakomeje.

Ibi ariko ni ko bisanzwe kuko iyo intambara itangiye ntawe umenya igihe izarangirira.

Ubu noneho birasa n’aho Guverinoma ya Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed isumbirijwe, kuko abarwanyi bishyize hamwe batumbiriye umurwa mukuru Addis Ababa.

Kuwa Kane w’iki Cyumweru turi kurangiza,  byemejwe ko imitwe ihangaye na Leta kimwe n’amatsinda atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Minisitiri w’Intebe Abiy, bashyizeho umutwe umwe ufite uruhande rwa politiki n’urwa gisirikare.

Umuvugizi wa Oromo Liberation Army, Odaa Tarbii, yabwiye Bloomberg ko amasezerano ashyiraho uyu mutwe agomba gusinyirwa i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Gatanu washize.

Uwo mutwe mushya wiyise United Front of Ethiopian Federalist Forces, ugamije “gushyiraho uburyo bw’inzibacyuho muri Ethiopia”.

Ibi bivuze ko Minisitiri w’Intebe Abiy agomba kuba avuye ku butegetsi mu maguru mashya nk’uko Yohanees Abraha wo mu barwanyi ba Tigray yabitangarije Associated Press.

Ati: “Intambwe itahiwe, nta kabuza ni ugutangira ibiganiro no kuvugana n’igihugu, abadipolomate n’Umuryango mpuzamahanga muri Ethiopia no hanze yayo.”

Yavuze ko iri huriro rishya rifite uruhande rwa politiki n’igisirikare. Gusa ngo nta kintu riravugana na Guverinoma ya Ethiopia.

Tarbii yemeje ko bigenze neza habaho inzibacyuho mu mahoro, Abiy akagenda ku neza.

Abarwanyi bo muri Tigray barimbanyije intambara bagana Addis Ababa

Yavuze ko bifuza inzibacyuho irimo abantu bose muri Ethiopia, ariko ngo ku barwanashyaka ba Prosperity Party – ishyaka rya Minisitiri w’Intebe Abiy – ho hari urugendo bizafata ngo bemerwe mu nzibacyuho.

Indi mitwe yinjira muri iri huriro rishya ni Afar Revolutionary Democratic Unity Front, Agaw Democratic Movement, Benishangul People’s Liberation Movement, Gambella Peoples Liberation Army, Global Kimant People Right and Justice Movement/ Kimant Democratic Party, Sidama National Liberation Front na Somali State Resistance.

Mu gihe abarwanyi bakomeje gusatira umurwa mukuru Addis Ababa, Leta ya Ethiopia yo yamaze gutangaza ‘ibihe bidasanzwe’ mu gihugu hose by’amezi atandatu, inasaba abaturage gufata intwaro bakarwanirira ubutegetsi bwabo.

Iri huriro ririmo gushingwa mu gihe Intumwa yihariye ya Leta zunze Ubumwe za Amerika, Jeffrey Feltman, ari mu murwa mukuru wa Ethiopia mu biganiro n’abayobozi bakuru ba kiriya gihugu.

Haraganirwa ku guhagarika intambara, ngo hakorwe ibiganiro byafasha igihugu gusohoka muri ibi bibazo.

Feltman yahuye na Minisitiri w’Intebe wungirije na ba Minisitiri b’Ingabo n’Imari.

TAGGED:AbarwanyiAbiyEthiopiafeaturedUbutegetsi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Urukingo Ruzakorerwa Hano Ruzabanza Ruramire Abanyarwanda – Perezida Kagame
Next Article Iyo Ukora Ibyo Ukunda Biragutunga-Gafotozi W’Umukobwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Israel Yoherereje Abatuye Gaza Inyandiko Zibasaba Guhunga Inzira Zikigendwa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Amerika Ikomeje Kureshya DRC Ku Byerekeye Amabuye Y’Agaciro

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?