Twitter Yahinduye Izina Ry’Ubucuruzi N’Ikirango

Elon Musk yaraye atangaje ku mugaragaro ko inyoni yarangaga urubuga nkoranyambaga rwe, Twitter, yahindutse ubu yagizwe inyuguti ya X.

Ubutumwa umuntu azajya yandika abucishije kuri uru rubuga bugombwa kwitwa ‘x’.

Mbere bwitwaga ‘tweet’.

Uyu muherwe wa mbere ku isi avuga ko urubuga rwe rugiye gutangira gukorerwaho ubucuruzi ndetse na serivisi za Banki.

Kuva mu mwaka wa 2006 ubwo Twitter yashingwaga, yahawe iri zina biturutse ku ikubitana ry’amababa y’inkoni iyo iri kuguruka.

Iyo ibaba rikubise rigira ijwi mu Cyongereza bita ‘tweet’.

Ubwo yashingwaga, abayishinze baguze uburengazira bwo gukoresha inyoni ku $15 nk’uko bitangazwa n’ikigo kitwa Creative Bloq.

Si Elon Musk wenyine watangije ikoreshwa rya X nk’ikirango cy’ubutumwa bwa Twitter ahubwo n’umuyobozi nshingwabikorwa wayo witwa Linda Yaccarino nawe yahise ashyira iyi nyuguti ku kimuranga kuri Twitter ndetse asaba abandi kubigenza batyo.

Bisa n’aho ikitwaga Twitter.com cyahindutse X.com.

Ikindi ni uko kugeza ubu ikigo kinini gishinzwe imikorere ya Twitter nacyo cyahinduriwe izina kitwa X Corporation.

Yaccarino yavuze ko X izakoresha ikoranabuhanga rifite ubwenge bwa kimuntu( artificial intelligence) rizafasha abantu gukora byinshi bitegeze bitekerezwaho n’uwo ari we wese mu isi kugeza ubu.

Avuga ko X izaba ihuriro ryo guhana amakuru, amafoto, amashusho, kubitsa, kuguriza, ubwiteganyirize n’ahantu ho kubyaza amahirwe mu bucuruzi.

Linda Yaccarino

Elon Musk yaguze Twitter mu Ukwakira, 2022.

Hari ku kiguzi cya Miliyari $44.

Bivugwa ko ku munsi abantu miliyoni 200 bakoresha Twitter.

Nyirayo Elon Musk afite imyaka 52 y’amavuko akaba ari mukire wa mbere ku isi kuko urutonde rwa Forbes Magazine rwasohotse kuri uyu wa Mbere taliki 24, Nyakanga, 2023 ruvuga ko afite Miliyari $236.5.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version