Sosiyite Sivile Irasaba Ababyeyi Gukingiza Imbasa Abana Bafite Ubumuga

Minisiteri y’ubuzima yatangiye gahunda y’iminsi ine yo gukingira imbasa abana bose bafite munsi y’imyaka irindwi y’amavuko. Umuyobozi mu Rugaga rw’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu CLADHO, Evariste Murwanashyaka yasabye ababyeyi bafite abana bafite ubumuga kubakingiza iyo ndwara kugira ngo batazayandura ikabasonga.

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko gukingiza bariya bana bizakorwa n’abajyanama b’ubuzima bazasanga abana iwabo.

Gahunda ni uko bose bagomba kuba bakingiwe mu minsi ine.

Murwanashyaka usanzwe ashinzwe uburenganzira bw’abana muri ruriya rugaga avuga ko gahunda ya Minisiteri y’ubuzima yo gukingira abana imbasa ari iyo gushimwa kuko iyo ndwara imugaza burundu amaboko cyangwa amaguru kandi ikica.

Ati: “ Ni igikorwa cyiza dushima nka Sosiyete sivile ariko nkasaba ababyeyi kutagira umwana n’umwe bimisha ubwo burenganzira cyane cyane abana basanganywe ubundi bumuga.”

Avuga ko hari ababyeyi bima abana babo uburenganzira kuri serivisi za Leta kubera ko gusa bafite ubumuga.

Evariste Murwanashyaka

Yemeza ko bidakwiye kubera ko abana nk’abo baba bimwe ikintu cy’ingirakamaro cyari buzabarinde ibindi byago mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Ibyo byago ngo biba bishingiye ku ngingo y’uko baba basanzwe bafite ubundi bumuga.

Leta y’u Rwanda yahisemo gutangiza iyi gahunda mu rwego rwo kurinda abana bayo kuzandura iyi ndwara ivugwa mu bihugu biruturiye.

Hari hashize imyaka 30 iyi ndwara itavugwa mu Rwanda kubera ko umwana wa nyuma wayanduye yagaragaye mu Rwanda mu mwaka wa 1993.

Mu mwaka wa 2015 Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima, OMS/WHO, ryatangaje ko iyi ndwara yacitse burundu ku isi.

Icyakora umwe mu bahanga mu by’ubuzima witwa Dr. Rosette Nahimana avuga ko bidatinze hari aho iyi ndwara yagaragaye bityo u Rwanda rusanga ari ngombwa gukingira abana barwo bafite munsi y’imyaka irindwi.

Dr.Rosette Nahimana

Igararaga bwa nyuma mu Rwanda hari muri Perefegitura ya Cyangugu ubu ni mu Karere ka Nyamasheke na Rusizi.

Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko abana bari munsi y’imyaka irindwi nta budahangarwa baba bafire byo guhangana n’iriya ndwara.

Icyakora abahanga mu by’ubuzima mu Rwanda bavuga ko abana bose bazakingirwa niyo baba barwariye kwa muganga bazahabwa ibitonyanga icyangombwa kikaba ari uko bashobora kumira.

Virusi itera inbasa yandurira mu kanwa kuko iterwa n’umwanda winjiirira mu kanwa umwana yariye, yanyonye cyangwa yatamiye.

Yangiza imyakura ifata amaguru cyangwa amaboko kandi ishobora guhitana umwana.

Ikibazo gikomeye ni uko iyo idahitanye umwana yafashe, imumugaza burundu.

Amakuru wamenya ku ndwara y’imbasa:

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version