Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Bushinwa Bwasabye Amerika Kwirinda Kubukora Mu Jisho
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

U Bushinwa Bwasabye Amerika Kwirinda Kubukora Mu Jisho

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 16 July 2021 10:26 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisiteri y’ingabo y’u Bushinwa yasohoye itangazo isaba Leta zunze ubumwe z’Amerika kwirinda kubukora mu jisho kuko byazazigiraho ingaruka. Ni nyuma y’uko hari indege ya gisirikare y’Amerika iherutse kugwa muri Taiwan.

Ibinyamakuru byo muri Taiwan bivuga ko hari indege yo mu bwoko bwa C-146A Wolfhound y’ingabo z’Amerika yahagurutse mu kigo cy’ingabo z’Amerika kiri mu Buyapani ahitwa Kadena igwa ku kibuga cyazo kiri Taipei muri Taiwan.

Bivugwa ko iriya ndege yahamaze iminota 35 ipakururwamo ibyo yari izaniye ikigo cy’Abanyamerika kiri Taipei kitwa American Institute.

Ibi byarakaje ingabo z’u Bushinwa k’uburyo Minisiteri y’ingabo y’u Bushinwa yahagurutse yiyama Amerika iyibwira ko ibyiza ari ukwirinda ‘gukina n’umuriro.’

Umuvugizi w’ingabo z’u Bushinwa Col   Wu Qian yavuze ko ibyo Amerika ikora byose igomba kuzirikana ko Taiwan ari u Bushinwa kandi ko byatinda byatebuka izomekwa ku Bushinwa.

Yagize ati: “  Turasaba Amerika kwirinda kudushotora ikina n’umuriro. Nireke kudushotora binyuze mu bikorwa byo gukorana na Taiwan bigamije kudukora mu jisho.”

Col Wu avuga ko nta gihugu ku isi cyagombye gukerensa ubushobozi bw’u Bushinwa bwo kurinda ubusugire bwabwo.

Yashimangiye ko ibyo Amerika iri gukora bizakoraho Taiwan, ko ibyiza kuri yo ari ukwirinda gukomeza ubushotoranyi ifatanyije n’Amerika.

Ubushinwa busaba Amerika kwibuka ko hari amasezerano yagiranye nabwo asobanura uko yagombye kwitwara ku kibazo cya Taiwan.

TAGGED:BushinwaColMinisiteriTaiwanUbusugire
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibyo Wamenya Kuri Serivisi Zemerewe Gukora Muri Guma Mu Rugo
Next Article Perezida Wa Tanzania Yasuye U Burundi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abanyarwanda Banywa Ikawa Ni 5%-NAEB

Tuzakomeza Gukorana N’u Rwanda No Mu Guhanga Udushya-Amb Wa Israel

Rwanda: 34% By’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Nibo Bateganyirizwa N’Abakoresha

Abatahutse Bava DRC Batangajwe N’Uko Basanze U Rwanda Rusa

Burundi: Umushinjacyaha Aravugwaho Kwiba Amafaranga Ya Leta Akayajyana Tanzania

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Tanzania: Ishyaka CHADEMA Ryagize Icyo Rivuga Ku Byavuye Mu Matora

DRC: Yarashe Afande We Amuziza Kumurira Amafaranga

Afurika Yunze Ubumwe Yashimiye Samia Ku Ntsinzi Ye

Twifuza Ko Kagame Yatubera Umuhuza-Ambasaderi Wa Sudani

Suluhu Yatangajwe Ko Yatsinze Amatora Y’Umukuru W’Igihugu

You Might Also Like

Mu mahanga

Nyuma Yo Kwica Abantu 114 Muri Philippines Inkubi Ikomereje Muri Vietnam

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC: Uburayi Burasaba Abo Mu Burasirazuba Koroshya Ngo Ubutabazi Bugere Ku Mbabare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imikino

Minisitiri Mukazayire Yahaye Abadepite Isezerano Abantu Bakwiye ‘Guhanga Amaso’

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Dagalo Uvugwaho Gukora Jenoside Muri Sudani Ni Muntu Ki?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?