Ibyo Wamenya Kuri Serivisi Zemerewe Gukora Muri Guma Mu Rugo

Guhera kuri uyu wa Gatandatu, abaturarwanda bazinjira mu minsi 10 yo kuguma mu rugo nka bumwe mu buryo bwo guhagarika ikwirakwira rikabije ry’ubwandu bushya bwa COVID-19. Kubera ko ubuzima bw’abantu budahagarara, serivisi zifatwa nk’iz’ingenzi nizo gusa zizakomeza.

Imwe muri serivisi zafunzwe bigatungura benshi ni ubwo bamenyaga ko mu bice byashyizwe muri guma mu rugo, ni ukuvuga mu Mujyi wa Kigali n’Uturere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro, resitora zitemerewe gushyira abantu amafunguro mu ngo cyangwa kuyategurira abayatwara.

Mu mabwiriza yasohowe na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, yemeje ko muri serivisi zizakomeza harimo abakora imirimo yo kugemura ibicuruzwa.

Ubucuruzi buzakomeza gukora ni amasoko y’ibiribwa, ubucuruzi bw’inyama, amata n’ibiyakomokaho n’ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga.

- Advertisement -

Harimo kandi abakora imirimo yo kugenzura ibicuruzwa, serivisi za banki n’ibigo by’imari, ibigo by’ubwishingizi na mobile money, serivisi zo gutwara ibishingwe na serivisi z’isuku za ngombwa, serivisi za gasutamo, amahoro n’imisoro, ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli na gaz na serivisi z’itumanaho.

Biteganywa ko n’inganda zizajya zibanza gusaba uruhushya rutangwa na minisiteri.

Izizakomeza gukora ni iziri mu byiciro by’inganda zitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi, zivanamo ibiribwa n’ibinyobwa.

Izindi ni izikora ibikoresho byo kubaka, ibikoresho by’isuku, inganda zikora udupfukamunwa n’ibikoreshwa kwa muganga kimwe n’inganda zikora ibyo gupfunyikamo.

Ubucuruzi buzakomeza bwashyiriweho amabwiriza

Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda ivuga ko ubucuruzi buzakomeza gukora butagomba kurenza abakozi 30%, kandi ibikorwa byose bigafungwa saa kumi n’imwe.

Yakomeje iti “Abacuruzi barasabwa kuzajya basimburana mu masoko hakurikijwe uko byumvikanyweho n’ubuyobozi bw’amasoko acuruza ibiribwa, kandi hubahirijwe n’andi mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.”

Abacuruzi kandi basabwe kutazamura ibiciro bishingikirije ibi bihe bya guma mu rugo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version