U Bushinwa Bwiyemeje Gukaza Imyiteguro Y’Intambara

Perezida w’u Bushinwa yavuze ko igihe kigeze ngo ingabo ze zongere imyitozo, ibikoresho bigezweho n’ubuhanga mu kurwana intambara z’ubu ndetse n’izizaza. Xi Jinping avuga ko umutekano w’igihugu cye ugerwa ku mashyi bityo ko kigomba gukaza imyiteguro y’intambara kuko bitinde bitebuke u Bushinwa buzajya mu ntambara ikomeye.

Nyuma yo gutangaza ibi, amahanga yavuze ko iki ari ikimenyetso simusiga cy’uko u Bushinwa buri gutegura intambara kuri Taiwan.

Muri Ukwakira, 2022 Perezida Xi kandi yasabye abasirikare be ndetse n’inganda zikora intwaro kongera umuvuduko mu gukora intwaro zigezweho no gutoza abasirikare ku rwego rwo hejuru.

U Bushinwa buvuga ko bitinde bitebuke buzigarurira Taiwan kandi ngo bwatangiye kubicamo amarenga kuko bwubatse ibirindiro bya gisirikare mu mazi agize inyanja yo mu Majyepfo y’u  Bushinwa.

- Kwmamaza -

Abibwira ko u Bushinwa bwazibukiriye umugambi wabwo wo kwigarurira Taiwan baba bibeshya.

Abahanga bavuga ko bitinde bitebuke bizarangira buyigaruriye kuko iyo usomye ukumva imigambi buyifitiye ubona ko bwamaramarije kuzabikora.

Imbwirwaruhame z’abategetsi b’u Bushinwa zigaruka kenshi ku gitekerezo cy’uko kwigarurira Taiwan ari kimwe mu bizerekana ko u Bushinwa bw’ubu bwunze ubumwe kandi buri mu bihe bishya ugeranyije n’uko bwahoze mu myaka 30,40…ishize.

Abayobozi b’u Bushinwa bavuga ko nibigarurira Taiwan bizavana ku gihgu cyabo umugayo watewe n’ibyabaye mu myaka yo mu Kinyejana cya 19 ubwo Taiwan yakoraga ikaba ikirwa kigenga ariko gihagarikiwe n’Amerika.

Mu ntambara y’ibitekerezo n’ibikorwa u Bushinwa buri kurwana bugamije kwereka Amerika ko atari yo igomba kuyobora isi yonyine, harimo n’igitekerezo kimaze igihe gifitwe n’abayobora ishyaka ry’abaturage b’Abashinwa cyo kuzigarurira Taiwan hatitawe ku gihe bizafata n’imbaraga bizasaba.

Ikindi ni uko kwigarurira Taiwan bizahanagura ikimwaro u Bushinwa bwatewe no gukolonizwa n’u Buyapani hagati y’umwaka wa 1895 n’umwaka wa 1945.

Abayobozi b’ishyaka riri ku butegetsi mu Bushinwa kandi baracyafite akangononwa batewe n’uko uwari umuyobozi wa kiriya gihugu witwa Chiang Kai-Shek yatsinzwe mu mwaka wa 1949 agahungira muri Taiwan.

The Economist yandika ko hari indi  ntego ifitwe n’abategetsi b’u Bushinwa y’uko Perezida wabwo w’iki gihe Bwana Xi Jinping ashaka kuzigarurira Taiwan bigatuma aba umuyobozi w’ibihe byose wategetse u Bushinwa bya nyuma y’ingoma y’abami wabugaruriye igice cyahoze ari icyabwo.

Ngo azahita ajya ku mwanya w’ubuhangange nk’uwa Mao Zedong n’abandi bami b’u Bushinwa bakoze ibyabananiye abandi.

U Bushinwa buramutse bwigaruriye Taiwan nk’uko bivugwa ko ari wo mugambi wabwo, byaba ari igisebo kuri Amerika yayibereye umurinzi w’ibihe byose.

Aha umuntu yakwibaza niba ubutegetsi bw’i Washington bwakwemera ikintu nk’icyo.

Mu myaka igera kuri 70 ishize, Amerika yakoze ibishoboka byose ikoma imbere u Bushinwa ngo badatera Taiwan.

Yabikoze binyuze mu kohereza ubwato bw’intambara mu bice byegereye  Taiwan ndetse n’ibikoresho, hanyuma igaca inyuma iganira n’ubutegetsi bw’i Beijing ku ngingo basanzwe baziranyeho ko bombi bazifitemo inyungu.

Nta masezerano yigeze asinywa ku mugaragaro.

Muri uko kuganira, u Bushinwa bwahaga Taiwan intwaro zikomeye mu rwego kuyubakira ubushobozi ngo izitabare niterwa, wenda ubundi bufasha buzaze nyuma.

Iyi myitwarire nubwo hari abo yarakazaga mu Bushinwa, ariko ku rundi ruhande, yarinze ko hari intambara yeruye yakwaduka mu gace ka Aziya gaturanye n’Inyanja ya Pacifique.

Biramutse bibaye u Bushinwa bugatera Taiwan, byatuma bujya mu ntambara n’Amerika kandi ntibyarangirira aho kubera ko n’ibindi bihugu byo muri aka karere nk’u Buyapani, Koreya(zombi) n’ibindi bihugu biri hafi aho, byayijyamo uko byagenda kose.

Iyi yaba ari inkuru mbi ku bihugu by’isi bisigaye kubera ko Amerika n’u Bushinwa ari byo bifite igice kinini cy’ubukungu bw’isi mu ntoki zabyo.

Ahantu bikekwa ko u Bushinwa bwarasa ku ikubitiro ni mu Buyapani kubera ko hasanzwe hari ibirindiro by’ingabo z’Amerika ndetse no muri Philippines.

Abashinwa kandi ngo biteguye gukora ibyo bakora byose ariko bakirinda ko ibyabaye muri Hong Kong mu mwaka wa 2019 byasubira kububaho.

U Bushinwa bushaka ko igihe Taiwan yaba isubiye kuba ubutaka bwabwo, abayituye bagera kuri miliyoni 23 bagomba gushyirirwaho gahunda zituma bayoboka ubutegetsi bw’i Beijing.

Abashinwa baramutse bongeye kwisubiza Taiwan ngo byatuma n’ibindi bihugu byo mu Karere buherereyemo, bubugarukira bukemera ko u Bushinwa bukaze.

Ntabwo Abanyamerika n’abanya Burayi baba bagifite ijambo nk’iryo bahahoranye kuko ‘nari umugabo ntihabwa intebe.’

Mu guhima abandi bakomeye, u Businwa bukora k’uburyo Amerika igaragara nk’aho ari yo nyirabayazana w’ibura ry’ibikoresho by’ibanze bikenerwa mu gukora ibyuma by’ikoranabuhanga, ibyo bita semiconductors.

Taiwan nicyo gihugu cya mbere ku isi gikora byinshi kuko kihariye ibigera kuri 80%.

Iyo irangije kubikora ibyoherereza u Buyapani, u Bushinwa, na Koreya y’epfo.

Kuba iyi nzira ifunze rero, byatumye hari ababona ko nyirabayazana ari Nancy Pelosi wanze kumva umuhanano w’Abashinwa bamubuzaga gusura Taiwan kuko byari bugire ingaruka mbi.

Muri iki gihe hari abavuga ko mu bihugu bituranye n’u Bushinwa na Taiwan hari abaturage benshi batangiye kuvuga ko kuba ibintu bimeze uko bimeze muri iki gihe ari ingaruka z’uko Amerika ifatanyije n’u Buyapani basuzuguye u Bushinwa.

Abahanga bavuga ko kuba ibintu bihagaze gutyo biha amahirwe u Bushinwa y’uko umunsi bwazindutse bugatera Taiwan, ibihugu byo mu Karere buherereyemo bishobora kutahita bitabara Taiwan kubera ko bizaba biyifata nka nyirakazihamagarira.

Kandi erega intambara yo izarota!

Ibiri kubera muri kiriya gice bisa n’uko wahaga umupira w’amaguru.

Iyo umwuka wuzuye ugakomeza kuwuhaga iraturika.

Ingabo z’u Bushinwa umunsi zumvise ko zamaze kuzuza umwuka cyangwa mu yandi magambo’imbaraga’ zikenewe, zizatangiza intambara.

Hari n’abavuga ko ingabo z’ u Bushinwa zahawe amabwiriza y’uko bitarenze umwaka wa 2027 zizagaba igitero kuri Taiwan.

Bivuze ko ari umugambi usanzweho ariko hari ibikinozwa.

Hari n’abifuza ko intambara yatangizwa mbere y’iki gihe ariko nanone basuzuma bagasanga hari ibindi bishobora gukorwa hagati aho.

Mu magambo avunaguye, iby’u Bushinwa na Taiwan ni birebire  kandi bitinde bitebuke u Bushinwa buzarasa Taiwan hanyuma ‘bice aho byagaciye.’

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version