Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Buyapani Bwahaye u Rwanda Inguzanyo Ya Miliyari Frw 118
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

U Buyapani Bwahaye u Rwanda Inguzanyo Ya Miliyari Frw 118

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 March 2024 1:08 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu rwego rwo gufasha u Rwanda kuzamura urwego rw’uburezi mu mashuri abanza n’ayisumbuye, Guverinoma y’Ubuyapani yarugurije miliyari Frw 118.

Ni amafaranga azatuma rushyira ikoranabuhanga mu mashuri abanza n’ayisumbuye rukazayishyura mu myaka 40 ku nyungu ya 0,2%.

Intego ikomeye ni uko uburezi bugera kuri bose kandi bugatangwa mu ikoranabuhanga.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana avuga ko u Rwanda ruha agaciro uburezi kuko ari bwo shingiro ry’iterambere rirambye ku gihugu icyo ari cyo cyose.

Avuga ko gukorana n’Ubuyapani mu kunoza ikoranabuhanga mu burezi ari ikintu kizafasha u Rwanda kugera ku ntego rwiyemeje yo kuzamura uburezi nka rumwe mu nzego z’ibanze zizamura ubukungu.

Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda witwa Isao Fukushima avuga ko Ubuyapani budakunze guha ibihugu inguzanyo ingana kuriya ariko ngo kuba bikozwe mu Rwanda ni ikimenyetso cy’uko buha agaciro umuhati w’u Rwanda mu kuzamura uburezi bwarwo.

Avuga ko uburezi butagirira akamaro ubukungu gusa ahubwo bufasha n’umuntu kuba umuntu muzima, ufite imibereho iboneye.

Ati: “ Nizeye ko iyi nguzanyo izafasha u Rwanda kugira abaturage babonye uburezi buboneye.”

Ubuyapani busanzwe bufatanya n’u Rwanda mu nzego zitandukanye zirimo ikoranabuhanga, kubaka ibikorwa remezo, uburezi, ubuzima n’ibindi.

TAGGED:BuyapanifeaturedIkoranabuhangaInguzanyoRwandaUburezi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abigaragambya Bafunze Umuhanda Goma-Sake
Next Article Rwamagana: Akurikiranyweho Kwica Nyina
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umuyobozi Wa Qatar Yaganiriye N’Uw’u Rwanda Ku Bihuza Ibihugu Byombi 

Kuri Perezida Kagame Nta Terambere Rirambye Igihe Umuturage Ahejwe

Umugabo W’i Gakenke Yafatiwe I Burera Afite Ibilo 20 By’Urumogi Avanye Muri Uganda

Nyarugenge: Polisi Yafashe Abanigaga Abantu Mu Ijoro Batashye

Ubushinwa Bwatangiye Gukoresha Robo Zikora Gipolisi Mu Muhanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kwibwira Ko Umushinga Mwiza Wose Ukwiye Inguzanyo Ni Ukwibeshya-Patience Mutesi Uyobora BPR

Perezida W’Ubushinwa Yasabye Amerika Kubaha Ubukungu Bw’Igihugu Cye

Mu Bufaransa Haraba Inama Ikomeye Ku Bibazo Biri Mu Karere u Rwanda Ruherereyemo

Tanzania: Baratora Perezida N’Abadepite 

Tanzania: Ishyaka CHADEMA Ryagize Icyo Rivuga Ku Byavuye Mu Matora

You Might Also Like

Ubukungu

U Rwanda Rugiye Kuzuza Ikigega Cya Gazi Yakoreshwa Amezi Abiri Ntayitumijwe Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Kagame Ari Muri Qatar Mu Kwigira Hamwe N’Abandi Icyarushaho Guteza Imbere Isi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Twifuza Ko Kagame Yatubera Umuhuza-Ambasaderi Wa Sudani

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

‘Rwabuze Gica’ Hagati Ya Ndayishimiye N’Abacuruza Lisansi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?