U Bwongereza Bwakomoreye Ingendo Zituruka Mu Rwanda

Leta y’u Bwongereza yavanye u Rwanda ku rutonde rutukura, yemera ko guhera ku wa Mbere tariki 11 Ukwakira abantu baruturutsemo noneho bashobora gukorera ingendo muri kiriya gihugu, nyuma y’igihe zihagaritswe kubera imiterere y’icyorezo cya COVID-19.

Kuba kuri urwo rutonde byatumaga abantu baturutse mu Rwanda cyangwa bahanyuze mu minsi 10 ishize batemererwa kwinjira mu Bwongereza, keretse Abongereza, Abanya-Ireland cyangwa abafite ibyemezo byo guturayo.

Nabo kandi basabwaga kujya mu kato k’iminsi 10 muri hoteli zigenzurwa.

U Rwanda rwashyizwe kuri ruriya rutonde guhera ku wa 29 Mutarama 2021.

- Advertisement -

Icyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Kane kigaragaza ko urutonde rutukura rwavanyweho ibihugu n’uduce 47, ku buryo hasigayeho birindwi gusa bya Panama, Colombia, Venezuela, Peru, Ecuador, Haiti na Repubulika ya Dominica.

Ni icyemezo byatangajwe ko cyashingiwe ku ntambwe zimaze guterwa mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19, harimo ibyakozwe mu gukingira iki cyorezo haba mu Bwongereza no mu bindi bihugu.

Cyitezweho kongerera imbaraga gahunda z’ubucuruzi n’ubukerarugendo.

Amabwiriza ntiyaviriyeho rimwe

Leta y’u Bwongereza guhera ku wa 4 Ukwakira yemereye amahirwe adasanzwe abantu bakingiwe COVID-19 byuzuye, bakingiriwe mu Bwongereza, u Burayi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi bihugu 17.

Urwo rutonde guhera ku wa 11 Ukwakira ruziyongeraho ibihugu 37 birimo Brazil, Ghana, Hong Kong, u Buhinde, Pakistan, Afurika y’Epfo na Turikiya.

U Bwongereza bwemeje ko “nabo bazafatwa kimwe n’Abongereza batashye bakingiwe byuzuye, igihe cyose batasuye igihugu kiri ku rutonde rutukura mu minsi 10 ishize mbere yo kugera mu Bwongereza.”

Ibyo bihugu abaturage babiturutsemo bakingiwe byuzuye bakuriweho akato k’iminsi 10 n’igipimo cya COVID-19 cyasabwaga mbere y’urugendo.

Ubu bakeneye gusa gupimwa ku munsi wa kabiri bageze mu Bwongereza, bagahita bajya mu byabo nta nkomyi.

Kiriya gipimo nacyo biteganywa ko mu gihe kiri imbere aho kugira ngo umuntu akorerwe igihenze kizwi nka ‘Polymerase Chain Reaction Test’ (PCR), azajya akorerwa igitanga ibisubizo byihuse kimenyerewe nka Rapid Test.

Azajya akorerwa ikindi gipimo cya PCR igihe bigaragaye ko yanduye.

Mu bihugu 37 byongerewe ku rutonde, u Rwanda ntabwo rugaragaraho.

Biheruka kwemezwa ko igihugu kitagaragara kuri urwo rutonde, abantu bagiturutsemo bagomba gukurikiza amabwiriza agenga abantu batakingiwe.

Bivuze ko umunyarwanda uzashaka kujya mu Bwongereza nubwo yaba yarakingiwe, agomba “kubanza kwipimisha mbere y’urugendo bikagaragara ko ari muzima, gufata igipimo ku munsi wa kabiri ageze mu Bwongereza ndetse no ku munsi wa munani kandi akishyira mu kato k’iminsi 10.”

Ni amabwiriza nyamara yamaze kuvanwaho ku bakingiwe byuzuye bo mu bihugu bimwe.

Muri icyo gihe ariko hari amahirwe yo kuva mu kato hakiri kare binyuze mu kwishyura igipimo cyihariye cya COVID-19 gishobora gufatwa ku munsi wa gatanu w’akato, umuntu byagaragara ko ari muzima akemererwa kukavamo adategereje ya minsi 10.

Kugeza ubu inkingo zemerwa n’u Bwongereza ni iza Oxford/AstraZeneca, Pfizer BioNTech, Moderna na Janssen (Johnson & Johnson).

Ntabwo hagaragaraho urukingo rwa Sinopharm rwakorewe mu Bushinwa, rwanakoreshejwe mu gukingira Abanyarwanda bamwe.

Hari icyizere cyo kurushaho koroherezwa

Ambasade y’u Bwongereza mu Rwanda yatangaje ko nyuma yo gukurwa ku rutonde rutukura, harimo no gukorwa ku buryo ibyemezo by’inkingo nabyo byazemerwa mu byumweru biri imbere.

Yakomeje iti “Umunsi ibyemezo by’inkingo bitangwa n’u Rwanda bizaba byemewe, abagenzi bakingiwe byuzuye ntabwo bazongera gusabwa kwishyira mu kato na gato mu Bwongereza.”

“Turashima gahunda y’u Rwanda mu guhangana na COVID-19. Ni ibintu bikomeye kubona imibare y’abakingiwe izamuka cyane mu gihe imibare y’ubwandu bushya imanuka.”

Kugeza ubu u Rwanda rumaze gukingira byuzuye abaturage miliyoni 1.6, n’abasaga miliyoni 2.1 bahawe urukingo rwa mbere.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version