Abanyeshuli Batangiye Gusubira Ku Bigo Byabo Mu Buryo Bwihariye

Abanyeshuli biga ku bigo bitandukanye batangiye gusubira ku mashuli, mbere y’uko amasomo azasubukurwa ku wa Mbere tariki 11 Ukwakira 2021.

Gahunda y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) igaragaza ko abagenda kuri uyu wa Gatanu tariki ya 08 Ukwakira 2021 ari abiga mu bigo by’amashuri byo mu Mujyi wa Kigali.

Hari kandi abo mu Turere twa Nyanza, Huye na Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo, Musanze na Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, Rusizi na Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba, Rwamagana na Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Ukwakira 2021 hazagenda ahanyeshuli biga mu bigo biri mu Turere twa Nyaruguru na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo, Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru, Karongi na Rutsiro mu Ntara y’lburengerazuba na Gatsibo na Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ni mu gihe ku Cyumweru tariki ya 10 Ukwakira 2021 hazagenda abanyeshuli biga mu bigo biri mu Turere twa Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo, Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, Ngororero na Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba, Ngoma na Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuha.

Ni mu gihe ku wa Mbere tariki 11 Ukwakira 2021 hazagenda abiga mu bigo byo mu Turere twa Kamonyi na Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo, Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru, Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba na Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba.

Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bernard Bahati yagize ati “Abanyeshuli bose bazajya kwiga mu mashuli yisumbuye mu mwaka wa mbere, uwa kane, muri TTC (umwaka wa mbere), n’icyiciro cya gatatu cy’ amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, bazatangira ku wa Mbere tariki ya 18/10/2021.”

Ni mu gihe abo mu yindi myaka biga mu mashuli y’incuke, abanza, ayisumbuye n’ay’Imyuga n’Ubumenyingiro bazatangira ku wa Mbere tariki 11 Ukwakira.

Dr Bahati yasabye ababyeyi kubahiriza gahunda y’urugendo yatanzwe, kandi bagaha abana amafaranga y’urugendo abageza ku mashuri.

Yakomeje ati “Mu rwego rwo gukomeza kurinda abanyeshuli COVID-19, ntibafatira imodoka muri Gare rusange, ahubwo bazifatira aho bateganyirijwe bonyine.”

Biteganywa ko abahagurukira i Kigali n’abandi bahanyura berekeza mu zindi Ntara, bafatira imodoka kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, zikabajyana ku mashuli bigaho.

Minisiteri y’Uburezi iheruka gutangaza ko nyuma y’ibizamini bya leta byitabiriwe n’abanyeshuri 373,532, abagera ku 60,642 batsinzwe ku buryo batemerewe kujya mu cyiciro gikurikiraho cy’amasomo.

Bagomba gusibira, ndetse Minisiteri y’Uburezi yashyizeho ko abarimu bazajya bakoresha isaha ya mbere buri munsi mu gufasha bariya banyeshuri bakiri inyuma, kugira ngo babashe kugera ku rwego rumwe na bagenzi babo.

Ni ukuvuga ko ingengabihe y’amasomo yongereweho amasaha atanu mu cyumweru, agenewe gufasha bariya banyeshuri.

Ibigo byakira abanyeshuri biga bacumbikirwa bishishikarizwa gushyiraho andi masaha yihariye, ashobora gutuma abasigaye inyuma bafashwa nko mu mpera z’icyumweru.

 

Umwaka w’Amashuri Dutangiye Ugiye Kuba Udasanzwe – Minisitiri Uwamariya

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version