U Rwanda Igihugu Cya Kabiri Muri Afurika Giha Abagore Umutuzo

Raporo yiswe Women Peace and Security Index itangaza ko u Rwanda ari igihugu cya 66 ku isi aho abagore baguwe neza, rukaba urwa kabiri muri Afurika mu guha abagore amahoro n’umutekano.

Igihugu cya mbere muri Afurika ni Ibirwa bya Maurices.

Umwanya wa 66  u Rwanda ruwusangiye na Afurika y’Epfo na Ukraine.

Ku rwego rw’isi, igihugu cya mbere giha abagore amahoro n’umutekano bitanga umutuzo ni Norvège.

- Advertisement -

Nyuma yayo hakurikiraho Finland, Iceland na Danemark.

Mu karere u Rwanda ruhereremo Tanzania iyo irukurikira kuko iza ku mwanya wa 76.

Igihugu cya nyuma mu guha abagore amahoro n’umutekano bitanga umutuzo ni Afghanistan.

Raporo yerekana uko umugore aguwe neza ikorwa n’Ikigo kitwa The Peace Research Institute Oslo (PRIO), gikorera i Oslo mu Murwa mukuru wa Norvège.

Ikorwa kandi k’ubufatanye n’Ikigo cya Kaminuza yo muri Amerika yitwa Georgetown University kitwa Institute for Women, Peace and Security .

Intego y’abakora iki cyegeranyo ni ukureba uruhare abagore bagira mu kugarura amahoro no kuyarinda.

Bareba kandi uko uruhare abagabo bagira  mu gutuma abagore batekana ndetse bakiga ibintu byose bituma amahoro ahungabana mu bihugu imbere no hagati y’ibihugu ubwabyo.

Mu bushakashatsi bwabo, abahanga b’iki kigo bakorana bya hafi n’abafata ibyemezo bya Politiki hagamijwe kungurana ibitekerezo no guhanahana amakuru ku ngingo runaka zifite aho zihuriye n’ubushakashatsi barimo.

Ni raporo ya gatatu isohotse mu gihe isi ikiri mu bihe bya COVID-19 byagize ingaruka ku buzima bw’abantu muri rusange n’ubw’abagore by’umwihariko.

Abakora iyi raporo bavuga ko babikora bagamije kureba uko ibihugu bishyiraho ingamba n’uburyo bifasha abagore kubaho neza, bafite ibikenewe byose ngo batekane.

U Rwanda ni urwa 66 mu ku isi rukaba urwa kabiri muri Afurika ndetse n’urwa mbere muri EAC mu guha abagore umutuzo

Bemeza ko kugira ngo isi igire amahoro arambye kandi asesuye, ari ngombwa ko abagore bagira uruhare mu kuyubaka.

Ubushakashatsi bwabo bwasanze muri iki gihe ku isi hari icyuho kigaragaraga mu mibereho y’abagore n’umutuzo muri bo bitewe n’aho baba n’uburyo babayeho.

Uretse kuba abagore basanganywe ibibazo by’ubushomeri, ariko ngo hiyongereyeho n’ingaruka zatewe na COVID-19 ndetse n’ihohoterwa bakorerwa n’abo bashakanye cyangwa abarwanyi bateza umutekano mucye mu bihugu byabo.

Ku byerekeye u Rwanda,  abakoze iyi raporo bavuga ko guhera mu mwaka wa 2017 ubwo iya mbere yatangazwaga, u Rwanda rwakomeje gutera intambwe mu gutuma ubuzima bw’Umunyarwandakazi buba bwiza.

Ruri ku mwanya wa munani ku rutonde rw’ibihugu 20 byakoze neza guhera mu mwaka wa 2017.

Icyashyizwe ku mwanya wa mbere mu byigize impinduka ni Leta zunze ubumwe z’Abarabu.

Iyo usomye iyi raporo usanga impamvu ituma ibihugu byo mu Majyaruguru y’isi biza ari ibya mbere ku isi ari uko politiki z’ibihugu byabo ziba zikozwe k’uburyo buha abagore n’abagabo amahirwe angana ku byiza bigangwa n’igihugu.

Urugero  rugaragara ni uko iyo umuryango wibarutse umwana ababyeyi bombi(umugabo n’umugore) bahabwa ikiruhuko cy’umwaka.

Iyo usomye neza usanga iyi raporo ya paji zirenga 100 ubona ko muri rusange hari ibihugu byagerageje kuvugurura politiki zabyo hagamijwe kuzamura urwego rw’imibereho y’abagore.

Muri byo harimo na Centrafrique.

Ku rundi ruhande hari ibihugu byakomeje guhura n’ibibazo byatumye abagore bo muri ibyo bihugu bahura n’ingorane.

Ibi bihugu birimo ibyo muri Aziya nka Afghanistan na Yemen.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version