Mu buryo busa n’ubwatunguye benshi, mu Rwanda haraye hamuritswe intwaro zihakorerwa. Ni ubwa mbere byari bigaragaye kuko abenshi bari bazi ko izikoreshwa n’inzego z’umutekano z’u Rwanda zose zivanwa mu mahanga.
Mu imurikabikorwa ry’intwaro ryaraye ribereye mu Rwanda rigenewe abitabiriye Inama mpuzamahanga iri kuhabera yita ku by’umutekano muri Afurika, ni ho izo ntwaro ubona ko zikomeye zamurikiwe Perezida Paul Kagame n’abandi bayitabiriye.
Nyuma y’ijambo yavuze ryerekana ko umutekano wa Afurika ukwiye kujya mu maboko yayo, ntiwurindirwe n’abandi, Kagame yasuye ahari imurikabikorwa ry’inganda zikora ibikoresho by’ubwirinzi, birimo n’ibikorerwa mu Rwanda.
Iryo murika ni iryo kwerekana ko burya Afurika nayo yakwikorera ibikoresho byayo biyirindira umutekano.
Ibigo 17 byo mu bihugu bitandukanye byagaragaje ibikoresho byifashishwa mu gucunga umutekano n’ubwirinzi.
Inama ya ISCA yamurikiwemo ziriya ntwaro yitabiriwe n’abantu 1000 barimo inzobere mu by’umutekano.
Ibihugu byamuritse ibyo bikora birimo u Rwanda, Israel, Misiri, Kenya, Uganda, u Bufaransa, Pologne, u Burusiya na Slovakia.
Imbunda zo mu Rwanda zikorwa n’ikigo REMCO( Rwanda Engineering &Manufacturing Corporation).
Rukorera mu cyanya cy’inganda cya Kigali, rukaba rumaze imyaka ibiri rukora.
Rukora intwaro nto bita pistols, intwaro nini nka machine guns n’izindi kandi rukorana na Israel mu gukora ziriya ntwaro.