U Rwanda Mu Mushinga Wo Kugira Abakora Porogaramu Za Mudasabwa Bagera Kuri Miliyoni

Guverinoma y’u Rwanda yatangije umushinga yise One Million Coders Initiative ugamije ko igihugu kizaba gifite abantu miliyoni imwe bakora porogaramu za mudasobwa bita Coders.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo Iradukunda Yvès avuga ko ari gahunda u Rwanda ruzashyira mu bikorwa binyuze mu kiswe Rwanda’s Apple Authorized Training Centers for Education (AATCE).

Izabanza gukorerwa muri Kaminuza Nyafurika y’Abadivantisiti b’Umunsi wa karindwi, AUCA, Kaminuza nyafurika yigisha imibare na siyansi(AIMS) na Kaminuza ya Kepler.

Iradukunda avuga ko abiga muri biriya bigo, ku ikubitiro, bazigishwa iby’ibanze birebana no gukora porogaramu za mudasobwa zikorwa mu byo bita iOS ariko bakazagura ubumenyi uko iminsi izatambuka.

- Kwmamaza -

Iyo gahunda kandi izakomereza n’ahatari muri za Kaminuza, abakiri bato bakazahugurwa uko ikoranabuhanga rihangwa n’uburyo rigirira benshi akamaro.

Ati: “ Ibi bizabafasha kugira uburyo bwo kubona imirimo mu bigo byinshi, bashobore kwerekana ibyo bashoboye haba mu gihugu, mu Karere n’ahandi ku isi”.

Umwarimu w’ikoranabuhanga witwa Prince Mukotsi Ishimwe avuga ko ku ikubitiro abanyeshuri bazigishwa iby’ikoranabuhanga ryitwa SWIFT, syntax n’ibyo bita Data Structure.

Bizakurikirwa no kwiga uko bakora porogaramu ya mudasobwa, ibyo bit application development, izi zikaba gahunda zikoresha mudasobwa byinyuze mu byo bita iOS n’izindi gahunda zikoresha televiziyo n’ubundi buryo bw’ikoranabuhanga.

Umunyeshuri witwa Precious Chukwuezi avuga ko ubumenyi bahabwa ari ingenzi mu kubaka gahunda za mudasobwa, hagamijwe kuboneka kw’ibisubizo ku bibazo igihugu gifite mu iterambere ryacyo.

Abihuriyeho na Noella Mutimukunda, Umunyarwandakazi wiga muri Kaminuza ya Kepler.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo Yvès Iradukunda avuga ko umugambi w’u Rwanda ari uwo gutoza urubyiruko ikoranabuhanga ryo ku rwego rwo hejuru.

Ni ikoranabuhanga yizeye ko rizaruha uburyo bwo guhangana ku isoko ry’akazi haba mu Rwanda, mu Karere n’ahandi ku isi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version