U Rwanda Na Israel Byongereye Inzego Z’Ubufatanye

Abayobozi bakuru mu rwego rw’ububanyi n’amahanga hagati ya Israel n’u Rwanda baraye bagiranye ikiganiro kigamije kongera inzego z’ubufatanye. Ubucuruzi n’ishoramari  ni bimwe mu byo baganiriye ho biyemeza kubyongera no kubinoza.

Umubano w’u Rwanda na Israel urakomeye. Bimwe mu byerekana uyu mubano ni uko Israel ifite Ambasade i Kigali, u Rwanda narwo rukayigira i Tel Aviv.

Muri Gashyantare, 2019 nibwo Bwana Ron Adam yatangiye guhagararira Israel mu Rwanda.

Icyo gihe yavuze ko kuri we ari iby’agaciro guhagararira igihugu cye mu kindi gihugu gifite byinshi gihuriyeho na Israel.

- Advertisement -

Dr  Richard Sezibera wari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda muri kiriya gihe yavuze ko u Rwanda rwemera neza ko kubana na Israel ari ingenzi kandi ko byombi ari ibihugu bifite byinshi bihuriyeho.

Uretse kuba u Rwanda na Israel ari ibihugu bito, bituwe n’abaturage bake, kandi byabayemo Jenoside, ni n’ibihugu bifite amateka yerekana ko bigamije iterambere no kwihagararaho mu ruhando rw’amahanga.

Ubufatanye bwabyo busanzwe mu nzego zirimo umutekano, uburezi,ikoranabuhanga n’ubuhinzi.

Mu rwego rw’uburezi, Ikigo kitwa  Agahozo-Shalom Youth Village (ASYV) cyubatse mu Karere ka Rwamagana ni igihamya cy’umusanzu Israel itanga mu kuzamura uburezi n’uburere by’abana b’u Rwanda.

Abanya Israel babanye neza n’Abanyarwanda

Buri mwaka hari Abayahudi bakorera muri kiriya kigo mu rwego rwo guhugura abana b’Abanyarwanda mu ndimi, ubumenyi n’ibindi bikenewe mu mibereho myiza ya muntu.

Ikigo Agahozo-Shalom Youth Village (ASYV) gifashwa kandi n’Itsinda ry’Abayahudi baba muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika.

Israel ifasha u Rwanda mu kubona ingufu z’amashanyarazi zisubiramo binyuze mu kigo kitwa Energiya Global.

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Bwana Ron Adam
Share This Article
2 Comments

Leave a Reply to Kidamage Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version