U Rwanda Na Peru Mu Ntsinzi Yo Kurinda Isi Pulasitiki

Kuva amasezerano yo kugabanya ibyuka byoherezwa mu kirere yitiriwe Paris yasinywa, andi masezerano akomeye mu kurengera ibidukikije yaraye asinyiwe i Nairobi muri Kenya bigizwemo uruhare n’u Rwanda na Peru.

Umunyarwandakazi Juliet Kabera usanzwe uyobora Ikigo cy’u Rwanda kirengera ibidukikije ari mu bagize uruhare rukomeye mu biganiro byagejeje ku isinywa ryayo.

Amasezerano yaraye asinyiwe i Nairobi agamije gukumira ko abantu bakomeza gukoresha pulasitiki itabora bakayijugunya aho babonye hose harimo mu nzuzi, imigezi, ibiyaga n’inyanja.

Abahanga mu kurengera ibidukikije bavuga ko  amasezerano yaraye asinywe ariyo abaye ingirakamaro kuva ayasinyiwe i Paris mu Bufaransa yasinywa mu mwaka wa 2015.

- Advertisement -

Amasezerano y’i Paris yasinywe hagamijwe kugabanya ibyuka bikoreshwa mu byuma bikonjesha.

Abari bahagarariye ibihugu byabo mu masezerano yaraye asinyiwe i Nairobi bamaze Icyumweru baganira ku ngingo zakwemeranywaho n’amahanga hagamijwe gukumira ko pulasitiki yakomeza gukoresha nabi, ikajugunywa mu Nyanja  n’ahandi hareka cyangwa hatemba amazi.

 Nyuma yo kwemeranywa ku ngingo zizaba zigize ariya maszerano, abayobozi bari bahagariye za Guverinoma bemeranyije ko inyandiko idakuka ku ishyirwa mu bikorwa by’iriya myanzuro izaba yararangiye mu myaka ibiri iri imbere, ni ukuvuga mu mwaka wa 2024.

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurengera ibidukikije witwa Espen Barth Eide yagize ati: “ Uyu munsi dukoze amateka, tugomba kubyishimira.”

Nyuma y’uko bariya bayobozi bemeranyije ku ishyirwaho ry’ariya masezerano, hashyizweho itsinda ry’abahanga bagomba kwandika inyandiko idakuka izagena uko ibihugu bigomba kwitwara mu byerekeye gukoresha pulasitiki.

Haracyari imbogamizi…

N’ubwo amahanga yishimira ko hari icyagezweho mu gukumira ko pulasitiki ikomeza kuba ikibazo ku bidukikije, haribazwa uko ingingo zibuza ibihugu bikize gukora ziriya pulasitiki zizasobanurwa mu nyandiko ya nyuma y’ariya masezerano.

Ibyo bihugu ni Leta zunze ubumwe z’Amerika, u Bushinwa, u Buhinde, Saudi Arabia, u Buyapani n’ibindi.

Ambasaderi w’u Busuwisi wari muri biriya biganiro witwa Franz Perez ari mu bibaza uko iriya nyandiko izaba isobetse no kumenya niba ibikubiyemo bizakurikizwa nk’uko bizaba biteganyijwe.

Yagize ati: “ Aya masezerano azaba ikibazo hagati y’abantu bifuza ko ibintu bihinduka, ibidukikije bikabaho neza n’abandi bashaka kugera ku nyungu zabo uko byagenda kose.”

Uwari uhagarariye Leta zunze ubumwe z’Amerika witwa Monica Medina nawe avuga ko akazi gategereje abemeranyije kuri ariya masezerano ari kenshi.

Juliet Kabera wari uyoboye itsinda ry’u Rwanda we yavuze ko uko byazagenda kose, ari ngombwa kwishimira ko hari icyo abatuye isi bemeranyijeho hagamijwe kurengera umubumbe batuyeho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version