U Rwanda Na Tanzania Batangije Ikoranabuhanga Mu Bwikorezi Bw’Ibicuruzwa

I Kigali hateraniye Inama yahuje ba rwiyemezamirimo bakora mu bwikorezi bw’ibicuruzwa hagati y’u Rwanda na Tanzania hagamijwe kwigira hamwe uko ikonarabuhanga ryafasha mu kwishyurana.

Umukozi w’imwe muri Banki zo muri Tanzania witwa Linda Teggisa yavuze ko iwabo hari amafaranga ahagije bateguriye abashaka inguzanyo kugira ngo bakore ubwikorezi bw’ibicuruzwa.

Avuga ko ayo mafaranga yashyiriweho uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kuyahererekanya.

Iyo Banki bayita NMB Bank Plc.

- Kwmamaza -

Umunyabamanga nshingwabikorwa w’umuryango uhuza ibihugu byo mu Muhora wo hagati witwa Flory Okandju Okange avuga ko imikoranire hagati y’u Rwanda na Tanzania binyuze mu ikoranabuhanga bizagira akamaro no ku bindi bihugu bigize uyu muhora.

Avuga ko  ubuyobozi bw’uriya muhora bukorana n’u Rwanda kugira ngo hubakwe imihanda imeze neza hagamijwe koroshya ubwikorezi.

Kuri uyu wa Kabiri taliki 07, Werurwe, 2023 azasinyana amasezerano y’imikoranire n’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ubwikorezi, RTDA.

Okandju Okange Flory ati: “ Gutera inkunga ibihugu biri muri uyu muhora ni inshingano zacu, kandi ntituzabitezukaho.”

Ambasaderi wa Tanzania mu Rwanda Major General Richard Mutayoboa Makanzo avuga ko imikoranire hagati y’u Rwanda na Tanzania ari myiza kandi ko ikoranabuhanga mu bwikorezi rigiye gutangizwa hagati y’abacuruzi b’Abanyarwanda n’abanya Tanzania rizarusha ho kuzamura umubano.

Avuga ko rizatuma ibicuruzwa bidatinda mu nzira.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe ibikorwa bya EAC, Prof Nshuti Mannasseh wari umushyitsi mukuru avuga ko kuba ibihugu byombi biri kuva mu ngaruka za COVID-19 ari ingingo yo guheraho kugira ngo imikoranire irushaho kuba myiza.

Yibukije abari aho ko 70% y’ibyo u Rwanda rwakira biturutse hanze byinjirira ku cyambu cya Tanzania.

Prof Nshuti yabwiye ba rwiyemezamirimo ko bagomba gukoresha neza iriya mikoranire kugira ngo ibungukire.

Ati: “ Muzirikane ko ari mwe mugomba guha abaturage b’ibihugu amahirwe yo kungukira ku byo mukora.”

Yabasabye abacuruzi bo ku mpande zombi kwitandukanya n’ibya Politiki, bakabiharira abanyapolitiki.

Prof Nshuti Manasseh avuga ko Politiki iba nziza iyo yoroshya ubucuruzi.

Avuga kandi ko ibintu biba byiza iyo imyanzuro ifashwe  mu buryo bushyize mu gaciro kandi abantu bakiha igihe cyo kuba ibintu byakozwe, bikava mu mpapuro.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version