U Rwanda Ni Nk’Isinagogi- Umuraperi Riderman

Umwe mu baraperi bakomeye mu Rwanda kandi ubimazemo igihe witwa Riderman yasohoye indirimbo aho avuga ko Abanyarwanda bagomba kurinda u Rwanda inkongi nk’uko Abatambyi bayirinda Isinagogi.

Iyi ndirimo yise Nyegamo Ya Nyagasani, Riderman avuga ko u Rwanda ari igihugu cyo kubahwa kandi ko abambere bagomba kukirinda ari Abanyarwanda ubwabo.

Imikarago ya mbere y’iyi ndirimo Riderman itangira igira iti: “ u Rwanda ni nka Sinagogi twese turi abatambyi tugomba kururinda inkongi, kururinda abanzi.”

Gatsinzi Emery avuga ko uzakomeretsa u Rwanda intoki azazica.

- Advertisement -

Ni indirimbo irimo amagambo akomeye yumvikanisha ubutwari ndetse n’ubushake buri Munyarwanda yagombye kugira bwo kurinda u Rwanda.

Hari n’aho avuga ko mu bihugu nta kiruta u Rwanda.

Kanda wumve indirimbo Nyegamo Ya Nyagasani:

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version