U Rwanda n’u Burundi Byaganiriye Ku Rugendo Rwo Kuzahura Umubano

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burundi Amb. Albert Shingiro, byibanze ku rugendo rwo kuzahura umubano hagati y’ibihugu byombi.

Ni ibiganiro byabereye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho abo bayobozi bombi bitabiriye ibikorwa by’Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye.

Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Burundi yatangaje binyuze kuri Twitter ko ibyo biganiro byibanze “ku miterere y’urugendo rwo kuzahura umubano mwiza hagato y’ibihugu byombi.”

- Advertisement -

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi ntiwifashe neza guhera mu mwaka wa 2015, ubwo habaga imyigaragambyo y’abataremeraga icyiswe manda ya gatatu ya Perezida Pierre Nkurunziza, ku buryo bagerageje guhirika ubutegetsi.

U Burundi bwashinje u Rwanda gushyigikira uwo mugambi ariko rukabihakana, ahubwo rugahinja u Burundi gucumbikira abagamije kuruhungabanyiriza umutekano binyuze mu guha icyuho imitwe yitwaje intwaro yisuganyiriza muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ikabasha kwinjiza abarwanyi n’ibikoresho.

Hari n’ibitero bitandukanye byagiye bigabwa mu Rwanda n’abantu baturutse ku butaka bw’u Burundi, cyane cyane mu ishyamba rya Kibira rifatanye na Pariki y’Igihugu ya Nyungwe.

U Burundi mu mvugo za Perezida Evariste Ndayishimiye, bwakomeje gukoresha amagambo akomeye ku Rwanda, buvuga ko ari igihugu cy’icyiyorobetsi.

Byageze aho muri Gicurasi 2020 Ingabo z’u Rwanda zarasanye n’iz’u Burundi, nyuma y’uko abarobyi bo muri icyo gihugu binjiye mu mazi yo ku ruhande rw’u Rwanda. Umusirikare w’u Burundi Adjudent Nitunga Jonathan yahasize ubuzima.

Nyuma y’urugendo rwo kugerageza kuzahura umubano, ku wa 20 Ukwakira 2020 Minisitiri Dr Vincent Biruta yagiranye ibiganiro na mugenzi we Amb. Albert Shingiro, ku mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera.

Ni inama yabaye ku cyifuzo cy’u Burundi, hasuzumwa uko umubano hagati y’ibihugu byombi uhagaze n’uburyo bwo kuwusubiza ku murongo.

Icyo gihe Minisitiri Biruta yagize ati “Twiyemeje gukomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo umubano hagati y’ibihugu byacu ube waba mwiza, ari nayo mpamvu nemeye n’ubutumire bwa mugenzi wanjye bwo kuzagirira uruzinduko mu gihugu cy’u Burundi, ku matariki tuzumvikanaho.”

Urwo rugendo mu Rwanda ruracyategerejwe.

Mu kiganiro yagiranye na RBA mu ntangiro z’uku kwezi, Perezida Paul Kagame yagaragahje ko hari ubushake bwo kuzahura umubano ku bihugu byombi.

Ati “Ku Burundi, turashaka guteza imbere umubano wacu n’u Burundi kandi u Burundi burabikeneye ku byo tumaze kubona, ba Minisitiri bacu, abayobozi b’inzego z’umutekano, bahuye inshuro zitandukanye, bakomeje guhura, ndatekereza ko ibintu birimo kumera neza kandi dushaka ko biba byiza kuko biri mu nyungu z’u Burundi no mu nyungu z’u Rwanda, kandi ndatekereza ko turi mu nzira nziza.”

Ubwo ku wa 1 Nyakanga u Burundi bwizihizaga isabukuru w’imyaka 59 y’Ubwigenge, Prezida Kagame yohereje Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente mu birori byabereye muri Stade Ingoma mu murwa mukuru Gitega.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko ku Barundi benshi “ni nk’igitangaza babonye, mu gihe hari hashize iminsi turimo kurebana nabi.”

Mu Kirundi umubano umaze iminsi hagati y’ibihugu byombi yawise “kubyaruzanya.”

Yashimangiye ko mu Kirundi no mu Kinyarwanda bavuga ko icyerekwa ari ikibona kandi ikibwirwa ari icyumva, ndetse ko ifuni ibagara ubucuti ari akarenge.

Ati “Kubona rero uno munsi mutuzaniye akarenge bifite icyo bisobanuye, twabonye kandi twumvise.”

Mu minsi ishize u Rwanda n’u Burundi byahererekanyije abantu bagiye bakora ibyaha bagahunga, nk’ikimenyetso cy’umubano mwiza mu gihe kiri imbere.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version