Akamashini Kaguruka Gatahura Ikirere Cyanduye

Abahanga bo muri Amerika bakoze akamashini kaguruka kangana n’umusenyi kazabafasha kumenya za microbes ziri mu mwuka zishobora kwanduza abantu n’ibimera.

Bavuga ko ari ko kuma gakoresha ubugenge bwo kuguruka gato kurusha izindi zose zakozwe n’abantu.

Abagakoze bavuga ko bagahaye n’ubushobozi bwo gupima urugero rw’imyuka ihumanya ikirere kagatanga raporo.

Nta moteri gafite ahubwo mu mababa yako harimo ubushobozi bwo kwiha umuvuduko bitewe n’ingufu n’icyerekezo cy’umuyaga.

- Advertisement -

Iyo kari hafi kugwa, amababa yako akorana n’umuyaga k’uburyo katagwa ngo kisenyuye k’ubutaka.

Amababa y’ako akoze nk’uko ikibabi cy’umuravumba gikoze kuko iki kibabi kidahanuka kiremereye cyane nk’uko bigenda ku bindi ahubwo uko cyegera ubutaka kigenda kiremamo uburyo bwo kutangirika bishingiye ku kuganuka kw’ireme bwite ryacyo, ibyo abahanga bita amortissement.

Ikibabi cy’umuravumba cyangwa icy’umwenya gifite ubugenge kihariye iyo kiri kugwa ku butaka

Kakozwe n’abahanga bo muri Kaminuza yo muri Amerika yitwa Northwestern University iri ahitwa Evanston muri Leta ya Illinois.

Iyo kari mu kirere, gakusanya amakuru yose y’ibinyabutabire n’ibinyabuzima( micro-organismes) bikirimo[ikirere] bityo kagaruka ku butaka kazaniya abahanga amakuru bakeneye ngo bayacenshure bakuremo ayabafasha kugira ibyo bakora bagamije kuramira isi n’ibiyituye.

Kifitemo ibikoresho bituma kamenya ingano y’ibyuka bihumanya ikirere(air pollution sensors), ibikoresho bipima ingano y’imirasire y’izuba yangiza (solar radiation) n’ibindi

Aka kamashini kandi bagahaye antene z’itumanaho, murandasi nziramugozi, n’ububiko bw’amakuru.

Ibiremwa kamere nibyo ndiri ya Siyansi

Umwe mu bahanga bakoze kariya ka mashini witwa Prof Rogers avuga ko kugira ngo bakore iriya mashini, bamaze igihe kirekire biga imiterere n’imikorere y’ikimera bita tristellateia.

Iki kimera( twaburiye izina mu Kinyarwanda) gifite utubuto dutwara n’umuyaga iyo dukuze, noneho aho duciye tukagenda dukusanya ibyo tuhasanze.

Ubu bushobozi bw’iki kimera, bwakanguye abahanga bitangira gutekereza niba nta ka mashini bakora gafite ubugenge nk’ubwa kiriya kimera kugira ngo kabafashe gukusanya amakuru y’umuyaga n’ibindi bigira ingaruka ku bimera n’ibinyabuzima byo ku butaka.

Umuhanga wakoze imbanzirizamushinga y’uko kariya kuma kazakora witwa Professor Yonggang Huang, yamaze igihe runaka asobanura mu nyandiko uko kariya kuma kagomba kuzakora, yandika ko kagomba kuzakora nk’uko akabuto ka cya kimera kabigenza iyo kari mu kirere mbere y’uko kagwa ahantu runaka.

Wa mwarimu wa Kaminuza rwavuze haruguru yavuze ko akuma bakoze kerekanye ko abahanga bashobora kwigana neza imikorere y’ibimera cyangwa ibindi binyabuzima bagakora ibyuma runaka bikora nka biriya binyabuzima ariko hagamijwe ubushakashatsi no gufasha abantu kugera ku ntego zabo.

Ku rundi ruhande, inzego zishinzwe umutekano n’ubutasi zivugwaho kuzakora utwuma nka turiya dufite ubushobozi bwo kuziha amakuru y’ahantu runaka hakekwa gukorera abagizi ba nabi cyangwa aho ziriya nzego ziteganya kuzakorera ibikorwa runaka.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version