Uko Ikibazo Cy’Ihungabana Giteye Mu Bana Ku Isi

Birababaje kubona abana baratereranywe ntibafashwe ngo bakire ihungabana batewe n’imibereho y’abantu bakuru mu kinyejana cya 21. COVID-19  nayo yaraje irabihuhura!

Raporo yitwa The State of the World’s Children 2021; On My Mind: promoting, protecting and caring for children’s mental health yaraye isohowe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kwita ku bana, UNICEF, ivuga ko  ingimbi( umwangavu) imwe ku ngimbi( abangavu) barindwi ifite ikibazo cyo mu mutwe.

Undi mubare uteye agahinda ni uko abasore n’inkumi bagera ku 46,000 biyahura buri mwaka, iyi ikaba ari imwe mu mpamvu zikomeye zihitana urubyiruko mu zindi nyinshi zirimo indwara n’impanuka.

Hari icyuho cyagaragaye hagati y’ubukana bw’uburwayi bwo mu mutwe mu rubyiruko n’ingengo y’imari ishyirwa mu kubusuzuma no kubuvura.

- Advertisement -

Muri rusange, Leta zishyira atarenze 2% by’amafaranga agize ingengo y’imari yazo mu kwita ku kibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe bwibasira urubyiruko.

Niba urubyiruko ari rwo maboko y’igihugu kandi rukaba rwugarijwe n’uburwayi bwo mu mutwe, bivuze ko ejo hazaza h’igihugu hazaba habi.

Umuyobozi nshingwabikorwa wa UNICEF witwa Henrietta Fore yagize ati: “ Amezi 18 ashize yabaye maremare kandi mabi cyane ku rubyiruko. Za Guma mu rugo, Guma mu Karere, Gera mu Rugo n’izindi ngamba zo kwirinda COVID-19 zashegeshe urubyiruko cyane k’uburyo hari bamwe bizagora cyane gusubira mu buzima busanzwe.”

Henrietta Fore avuga ko abana bahungabanyijwe n’imibereho y’abantu bakuru muri iki gihe

Fore avuga ko COVID-19 yabujije urubyiruko kubaho mu buryo burunyuze, bituma ruhungabana.

Ngo na mbere y’uko iki cyorezo cyaduka mu isi( mu mwaka wa 2019 nibwo cyatangiriye mu Bushinwa) abana n’urubyiruko bari babayeho nabi kubera ko hari ubufasha bwo mu bitekerezo batabonaga kubera imiterere y’imibereho y’abantu muri iki kinyejana cya 21.

Ubushakashatsi UNICEF iherutse gukorana n’Ikigo Gallup bwakorewe mu bihugu 21 byasohowe muri raporo The State of the World’s Children 2021 bwagaragaje ko umwana umwe mu bana batanu yatakaje icyanga cy’ubuzima.

Urubyiruko rufite hagati y’imyaka 15 na 24 y’amavuko rwabwiye abashakashatsi ba biriya bigo ko bitazaborohera kongera gusubira mu buzima nk’uko byahoze.

Abashakashatsi babonye ko uko imyaka ishira indi igataha COVID-19 igakomeza kuba mu bantu, ari ko n’ihungabana mu bana n’urubyiruko rirushaho kwiyongera.

Abana bo muri Bangladesh bakina

Ku isi habaruwe abana miliyari 1.6 batakaje amasomo ndetse n’uburere baherwaga iwabo buragabanuka kuko n’ababyeyi babo ‘bahungabanyijwe no guhangayikira ko ejo ibintu byaba bibi kurusha uko ibimeze uyu munsi.’

Hari abana benshi n’urubyiruko bafite umutima uhagaze, baterwa no kutizera ko ejo ibintu bizasubira mu buryo, ahubwo bagahangayikishwa n’uko byazaba bibi, bakaba basubira muri Guma mu rugo.

Ya raporo twavuze haruguru, ivuga ko ubushakashatsi bwakorewe kuri murandasi, bukibanda ku kumenya icyo abana b’Abashinwa batekereza kuri ejo hazaza, bwerekanye ko ¾ byabo nta kizere cy’ejo heza bafite.

Izi ngaruka zigera no ku bukungu kuko urubyiruko rugejeje ku myaka yo gukora rudakora nk’uko rubishoboye kuko guhangayika binaniza ubwonko n’umubiri bityo n’umusaruro ukagabanuka.

Ikigo cy’ubushakashatsi kitwa the London School of Economics kivuga ko uku guhangayika bihombya za Leta amafaranga Miliyari 390$ ku mwaka.

Kudatanga umusaruro k’urubyiruko guhurirwaho n’impamvu nyinshi zirimo n’uko runaka yarezwe.

Umwana wakuriye mu muryango uhoramo intonganya, ntarye neza ngo ahage, agakurira ahantu habi nko mu nkambi z’impunzi, mu bigo by’imfubyi, mu bihugu bibamo intambara cyangwa bifite abaturage bugarijwe n’indwara…akura yarahungabanye mu mutwe kandi akabisazana.

 Hari ibyakorwa:

Hari byinshi byakorwa ngo abana bakurire ahantu hatekanye birimo kubagenera umwanya wo kubaganiriza, kubereka urukundo no kubafasha kugira inshuti nziza.

Izi ngamba zose zikomwa mu nkokora n’uko imibereho y’ubu igoye k’uburyo ababyeyi bibagirwa ko babyaye, bagahugira mu gushaka ifaranga.

Bisa n’aho birengagiza cyangwa bakaba batazi umugani w’Abanyarwanda uvuga ko ‘uburere buruta ubuvuke’.

Abana bakeneye urukundo niyo haba ari mu bihe bigoye kurusha ibindi

Ku rwego rwa za Leta n’aho hari ikibazo kuko mu ngengo yazo y’imari usanga zigenera ibikorwa byo kwita ku rubyiruko ingengo y’imari y’intica ntikize.

Ya raporo yerekana uko ubuzima bwo mu mutwe bw’abana n’urubyiruko buhagaze muri iki kinyajana yiswe The State of the World’s Children 2021 isaba za Guverinoma kwiyemeza no gukora ibyo ziyemeje kugira ngo zitabare urubyiruko rwazo.

Ivuga ko kutita ku rubyiruko bizatuma abaturage ba ziriya Leta bazaba abantu batazifitiye akamaro mu gihe gito kiri imbere.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version