U Rwanda Rugiye Gushinga Ikigega Giteza Inkunga Udushya Mu Buhinzi

Ubuhinzi buteye imbere bufasha mu rindi terambere

Guverinoma y’u Rwanda igiye gushinga ikigega kizatera inkunga abashaka gukora ikoranabuhanga rigenewe abahinzi kizatangirana ingengo y’imari ya Miliyoni $2, bakise  “Hanga Agritech Innovation Challenge Fund”.

Ibyacyo biherutse gutangarizwa mu Nama yabereye i Kigali yiswe African Conference On Agricultural Technologies (ACAT) yigiwemo uko ba rwiyemezamirimo mu by’ubuhinzi babukorana ikoranabuhanga ribufasha guhangana n’ibiza no kwihanganira imihindagurikire y’ikirere.

U Rwanda ruri mu rugendo rwo gufasha abahinzi kweza neza ku buso buto kandi bukoresheje amazi n’ifumbire bihagije.

Intego yarwo ni ukuzamura umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi rukabyihazaho kandi rukaba rwanasagurira amahanga cyane cyane arukikije.

Mu ya nama twavuze haruguru, Aléxandre Rutikanga ushinzwe ubujyanama mu bya tekiniki muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yahavugiye ko abahinzi bazungukira byinshi muri iki kigega.

Ati: “Ni ikigega kizafasha abahinzi kweza ariko bakanabona amafaranga yo gushora mu ikoranabuhanga rigendanye n’ubuhinzi bwabo”.

Kiriya kigega kizashyiraho ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda na Banki y’Isi.

Rutikanga avuga ko ikoranabuhanga mu buhinzi ziratuma umusaruro wabwo uzamuka, bitume buhinduka ubwa kijyambere kandi bugere ku ntego z’iterambere rirambye nk’uko bigaragara muri gahunda z’Umuryango w’Abibumbye zigamije guteza imbere ibihugu bikennye.

Ibyo bihugu kandi n’u Rwanda rurimo.

Gahunda yo guteza imbere ubuhinzi muri Afurika yiswe The Comprehensive African Agricultural Development Programme (CAADP) niyo izagenderwaho mu gushyiraho izo politiki.

Abayihanze bavuga ko izagerwaho mu mwaka wa 2065 ni ukuvuga mu myaka 41 iri imbere.

Muri uyu mujyo, ibihugu by’Afurika bisabwa gushyira 10% by’ingengo y’imari mu buhinzi n’amajyambere y’icyaro, bigakorwa hagamijwe ko ubuhinzi buzamuka byibura ku kigero cya 6% buri mwaka.

Aléxandre Rutikanga yaboneyeho gutangaza ko amafaranga azashyirwa muri iriya gahunda azavanwa muri BDF kandi imishinga izayahabwa ikazatoranywa neza mu nama yiswe African Food Systems Summit yatangiye mu Rwanda kuri uyu wa Mbere taliki 02, Nzeri, 2024.

Imishinga izahembwa ni iyahanze udushya mu kurobanura imbuto nziza, iyahanze udushya mu gukora imashini zifashishwa mu guhinga kijyambere, imishinga myiza mu kuhira imyaka, guhunika neza umusaruro no kuwugeza ku masoko.

Kugeza ubu hari imishinga 70 iri guhatana.

U Rwanda rushaka ko abarutuye bagira imirire mizima, ibiribwa bihagije kandi n’ubuhinzi bukaba ari ubuhinzi bwihagazeho mu bihe bibi.

Iyi ntego kandi niyo igize n’ibitekerezo by’abakora Politiki z’ubuhinzi muri Afurika.

Imiterere ya Afurika iyemerera kuba umugabane weza byinshi kandi by’amoko menshi, ikibazo kikaba ikoranabuhanga ryo kubikora.

Kubura ikoranabuhanga mu buhinzi biri mu bidindiza uru rwego rw’ubukungu muri Afurika bigatuma iba umugabane w’abashonji.

Uku kuri kwiyongeraho n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere zituma imvura itakibisikana neza n’umucyo w’izuba kugira ngo ibihingwa bibone iby’ingenzi bituma byera.

Afurika nibona ikoranabuhanga mu buhinzi bizayifasha no mu gutubura umusaruro kugira ngo abayituye bihaze mu biribwa.

Icyakora ni urugendo rurerure!

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version