Ubuyobozi bw’Impuzamashyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI) bwemeje ko mu Rwanda hazashyirwa ikigo bise ‘Centre Satellite’ gitoza uyu mukino ku rwego mpuzamahanga.
Iki kigo kizubakwa muri Musanze, Rwamagana na Bugesera kugira ngo gihe abana bo mu bice bitandukanye by’u Rwanda amahirwe yo kwiga gutwara amagare nk’umukino ukozwe kinyamwuga.
Gushyira iki kigo gishamikiye kuri UCI gitoza umukino w’amagare mu Rwanda ni umushinga wari umaze hafi imyaka itandatu.
U Rwanda ruzaba ari urwa kabiri rugize iki kigo muri Afurika kuko ikindi kiba ahitwa Paarl muri Afurika y’Epfo.
Kuri uyu wa Gatandatu nibwo FERWACY yatangaje ko iyi Centre “izafasha u Rwanda n’ibihugu byo mu karere guteza imbere uyu mukino binyuze mu gutoza abakinnyi, abatoza, abakomiseri n’abandi.
Biteganyijwe ko i Musanze ari ho hazajya habera imyitozo yo ku butumburuke bwo hejuru, amacumbi n’amashuri.
Mu Bugesera ahegereye ikibuga gishya cy’indege kizuzura mu myaka itatu iri imbere, hazabera amasiganwa yo kuzenguruka mu mihanda ifunze, gukinira muri ‘pumptrack’ ndetse na ho hazaba hari ibyumba byo kwigiramo.
Pumptrack ni imihanda y’utununga, iba igoye kudendwamo.
Mu Karere ka Rwamagana ho hazashyirwa ikigo gitoza abakobwa umukino w’amagare kandi haberanye n’amasiganwa yo kuzenguruka.
Uretse muri Afurika, ahandi UCI ifite ibigo nk’ibi ni mu Bushinwa, Nouvelle-Zélande, Canada, Trinad & Tobago, u Buyapani, Koreya y’Epfo, u Buhinde na Portugal.
Mu mwaka wa 2025, u Rwanda ruzaba igihugu cya mbere cya Afurika kizakira Shampiyona y’Isi y’amagare.