Gisagara: Ibikoresho Bishyushya Abana Bavutse Badashyitse Byagabanyije Imfu 

Mu bitaro bya Kibilizii biri mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Gisagara bishimira ko ku bufatanye n’Ikigo mpuzamahanga cya’ Ababiligi gishinzwe iterambere mpuzamahanga, bahawe ibyuma bishyushya abana bavutse igihe kitageze.

Abana bavuka batuzuye kubera impamvu zitandukanye zirimo no kuba ababyeyi babo baragize imibereho mibi.

Iyo umwana avutse atuzuye biba bivuze ko hari ingingo z’umubiri we zitiremye mu buryo bwuzuye.

Bitewe n’igihe aba yari asigaje ngo avuke neza, hari ubwo biba bishoboka ko yafashwa kubona umwuka uhagije wo guhumeka no gutuma izindi ngingo zikura akaba yabaho neza.

Uretse uburyo bita Kangorou bukoreshwa n’abagore baheka abana babo mu gituza hakoreshejwe imyambaro yabugenewe kugira ngo bagire ubushyuhe bukenewe, hari n’ibyuma byabugenewe bikoresha ikoranabuhanga bifasha abana muri ubwo buryo.

Mu bitaro bya Kibilizii n’aho bavuga ko ibyo byuma bahawe n’Ikigo mpuzamahanga cya Ababiligi gishinzwe iterambere mpuzamahanga byatumye abana bapfaga bazira kuvuka igihe kitageze bagabanuka.

Ubusanzwe umwana uvutse ashyitse avuka nyuma y’ibyumweru 40.

‘Kuvuka igihe kitageze’ bigira ibyiciro.

Uko umwana avuka hakiri kare cyane ni uko ubuzima bwe bujya mu kaga.

Abaganga bavuga ko bigoye ko umwana wavutse mbere y’ibyumweru 28 abaho.

Hari abavuka hagati y’ibyumweru 28 n’ibyumweru 32 hakaba n’abandi bavuka hagati y’ibyumweru 34 n’ibyumweru 36 Nyina abasamye.

Icyakora aba tuvuze nyuma baba bafite amahirwe menshi yo kuzakura n’ubwo nabo ibintu biba bitoroshye.

Abana bavutse muri ubu buryo bafashwa kubaho binyuze mu kubashyira mu byumba birimo ibyuma bibaha umwuka, ibiribwa n’ibindi bakenera kugira ngo ingingo zabo zikure nk’uko byagenda bari mu nda y’ubatwite

Aho bahererwa ubu bufasha bahita Neonatal Intensive Care Unit (NICU).

Yvette Mukundwa ushinzwe ibikorwa by’abaforomo n’ababyaza mu bitaro bya Kibilizi avuga ko mbere bataratangira gukorana n Enabel mu mushinga wiswe Barame avuga ko mbere bari bafite 15.9% ariko ubu ni 9.4%

Ati: ” Mbere ikibazo cyabagaho ni uko abana bavukaga bananiwe. Kandi burya ingaruka zigera ku mwana wavutse nabi ntizitandukana cyane n’izigera kuri Nyina”.

Ikindi kibazo cyari gihari ni uko ngo n’ababyeyi babagwaga bagiraga ibibazo byo kudakira ibisebe ariko ngo ubu byaragabanutse.

Mukundwa ashima ko inyubako Ikigo cy’Ababiligi gishinzwe iterambere mpuzamahanga Enabel cyabubakiye inyubako ngari kandi ifite ibikoresho bibafasha mu kwita ku bana mu buryo bufatika.

Uwavuze mu izina ry’Ikigo cy’Ababiligi gishinzwe iterambere mpuzamahanga avuga ko bakoze ubutaha bamenya ibibazo abagore bo mu Rwanda bagira bahitamo kubashakira ibisubizo.

Avuga ko ubusanzwe kimwe mu bibazo bikomeye Abanyarwandakazi bamwe bahura nabyo ari uko bataramenya neza kuboneza urubyaro.

Kubafasha kubimenya no kubikoresha neza bituma imibiri yabo yiyubaka bihagije.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version