Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’ibikorwaremezo, u Rwanda rurateganya kuzubaka uruganda runini rufite ibyuma bikurura imirasire y’izuba rukayibyaza amashanyarazi menshi angana na Megawattt 30.
Mu Rwanda hasanzwe uruganda nk’uru rukorera mu Karere ka Rwamagana rutanga Megawattt 8.5, n’urwo mu Mujyi wa Kigali hakaba urundi rutanga angana na Megawatt 5.1 agaburira uruganda rukora inkingo rwa BioNTech.
Muri rusange amashanyarazi yose u Rwanda rukoresha muri iki gihe angana na Megawatt 406.4, intego ikaba ko mu myaka itanu iri imbere azaba angana na Megawatt 556.
Icyakora byarasuzumwe basanga amasoko yose y’ingufu aramutse abyajwe umusaruro, u Rwanda rwaba rufite amashanyarazi angana na Megawatt ziri hagati ya 650 na 700.
Iteganyamigambi ryo mu myaka izagera muwa 2050 rivuga ko icyo gihe igihugu kizaba gikeneye amashanyarazi menshi cyane kuko azaba angana na GigaWatt 2.5 na GigaWatt 4.5.
Mu rwego rwo kunganira amashanyarazi ari ho, Minisiteri y’ibikorwaremezo ivuga ko hari kurebwa uko imirasire y’izuba yarushaho kubyazwa umusaruro.
Hiyongeraho kandi ko inzuzi nk’urwa Nyabarongo nazo zizakomeza kubyazwa amashanyarazi.
Minisitiri Dr. Jimmy Gasore yabwiye The New Times ati: “ Mu rwego rwo kuzamura ubwinshi bw’amashanyarazi igihugu gikeneye, turateganya kuyabyaza amazi ya Nyabarongo ariko akazunganirwa n’ayo tuzakura mu mirasire y’izuba”.
Kugira ngo ibi bizagerweho, u Rwanda rurateganya kuzashora Miliyari Frw 100, azakoreshwa mu ngengo y’imari yo kugeza mu mwaka wa 2029/2030.
Igice cy’u Rwanda kizashyirwamo ibyuma bikurura amashanyarazi ni icyUburasirazuba cyane ko ari naho hakunze kuva izuba ryinshi kubera imiterere y’aho.