Umunyakenya uzwi cyane ku isi mu kwandika ibitabo ukomoka muri Kenya Ngũgĩ wa Thiong’o yapfuye.
Yari afite imyaka 87 nkuko byemejwe n’umuryango we akaba yazize uburwayi.
Kimwe mu bitabo bizwi yanditse kitwa The River Between.
Umuhungu we Mukoma wa Ngũgĩ, yavuze ko Se yari arwaye akaba yapfuye ku wa Gatatu tariki ya 28, Gicurasi, 2025.
Mu itangazo rimubika yashyize kuri Facebook, umukobwa we wundi witwa Wanjiku wa Ngugi yavuze ko se “yabayeho ubuzima bwuzuye..”
Ati:“ Biremereye umutima gutangaza urupfu rwa Papa Ngũgĩ wa Thiong’o kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Gicurasi 2025. Yabayeho mu buzima bwuzuye kandi yarwanye intambara nziza. Rero turizihiza ubizima bwe kandi twishimira imirimo yakoze.”
Uyu mwanditsi yari atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho kandi yigishije muri kaminuza zitandukanye zirimo University of California.
Ngũgĩ yari amaze imyaka 60 yandika ibitabo, amakinamico, inkuru ngufi, udutabo tw’abana, n’ibindi bikorwa bitandukanye by’ubuvanganzo.
Abantu bize ubuvanganzo n’indimi mu mashuri yisumbuye na Kaminuza muri Afurika bagiye bifashisha ubuhanga bw’uyu mwanditsi.
Bimwe mu bitabo bye bizwi cyane yanditse ni “Weep not, Child” yanditse mu mwaka wa 1964, The River Between cyo mu 1965, Decolonising the mind mu mwaka wa 1986, A Grain of Wheat cyo mu mwaka wa 1967, Devil on the Cross cyo mu mwaka wa 1980, Nairobi Noir cyo mu mwaka wa 2020.
Kuva mu myaka irenga 30 ishize yari yarashyize imbaraga mu kwandika no guteza imbere ururimi rwa Agikuyu ruvugwa n’abo mu bwoko bw’Abakikuyu avukamo muri Kenya.